Rayon Sports yihereranye Etincelles yerekeza muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Ibitego bibiri by’umukinnyi Ndayisenga Fuadi bihesheje ikipe ya Rayon Sports itike yo kwerekeza muri 1/2 cy’irangiza cy’imikino y’igikombe cy’amahoro aho izahura n’Isonga yasezereye Espoir kuri Penaliti

Ikipe ya Rayon Sports yakatishije itike yo kwerekeza muri 1/2 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles ibitego bibiuri ku busa byose byatsinzwe mu gice cya kabiri na kapiteni wayo Fuadi Ndayisenga ndetse wanamaze kwemeza ko agiye kuva muri iyi kipe akerekeza mu ikipe ya Sofapaka.

Muri uyu mukino wa 1/4 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kicukiro,igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganye ubusa ku busa, n’ubwo ikipe ya Rayon Sports yarushije Etincelles kubona amahirwe yo gutera mu izamu ariko ntibibashe kuyihira.

Igitego cya mbere cy’ikipe ya Rayon Sports cyatsinzwe na Fuadi Ndayisenga ku munota wa 51 w’umukino,

Igitego cya kabiri cya Rayon Sports nticyavuzwe ho rumwe

Ku munota wa 84 w’umukino ku ikosa ryakorewe Fuadi Ndayisenga,yaje guhabwa Penaliti ndetse ahita anayiterera maze nyuma yo gushidikanywaho byemezwa ko umupira warenze umurongo maze Rayon Sports iba ibonye ibitego bibiri ku busa bwa Etincelles ari nako umukino waje kurangira..

Umunyezamu yabanje kwicara, mu gihe umupira wari hejuru
Umunyezamu yabanje kwicara, mu gihe umupira wari hejuru
Byasaba ikoranabuhanga rihambaye ngo umuntu yemeze ko umupira warenze umurongo cyangwa utawurenze
Byasaba ikoranabuhanga rihambaye ngo umuntu yemeze ko umupira warenze umurongo cyangwa utawurenze
Kayiranga Baptista ati "Icyubahiro ni icyawe Nyagasani"
Kayiranga Baptista ati "Icyubahiro ni icyawe Nyagasani"
Umunyezamu arwana n'umupira
Umunyezamu arwana n’umupira

Indi mikino ya 1/4 yabaye

Police* 1 Kiyovu 1 (Police yakomeje kuri penaliti 7-6)
Isonga* 1 Espoir 1 (Isonga yakomeje kuri Penaliti 5-4)
APR Fc* 1 Gicumbi 1 (APR FC ikomeza kuri Penaliti 5-4)

Usengimana Faustin wabanje ku ntebe y'abasimbura
Usengimana Faustin wabanje ku ntebe y’abasimbura

Uko amakipe azahura muri 1/2,taliki ya 27/06/2015

Rayon Sports vs Isonga
APR Fc vs Police FC

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Itangaza makuru nti rikavange, kuvuga ko byasaba ikorana buhanga ntago ari byo nanjye ubirebeye kuri net ndabibona nkaswe arbiter uba uri inyuma y’izamu.

kigali yanditse ku itariki ya: 22-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka