Rayon Sports yatsinze Muhazi United, Kiyovu inyagirirwa i Huye (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanya kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda Muhazi United 2-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu yo inyagirwa na Mukura i Huye

Ni umukino muri rusange Rayon Sports yihariye ariko kurusha ikipe ya Muhazi United nayo yanyuzagamo igakina neza. Mu gice cya mbere Rayon Sports yabonye uburyo bubiri bukomeye butabyaye umusaruro burimo ishoti rikomeye ryatewe na Bugingo Hakim ariko rijya ku ruhande.

Youssef Rharb yari yongeye kubanza mu kibuga bwa kabiri yikurikiranya
Youssef Rharb yari yongeye kubanza mu kibuga bwa kabiri yikurikiranya

Nyuma y’iri shoti Héritier Luvumbu nawe yateye ishoti rikomeye cyane cyane rigendera hasi ariko naryo rinyura ku ruhande gato y’izamu rya Muhazi United ryari ririnzwe na Nzana Ebini.

Rayon Sports yageraga imbere y’izamu rya Muhazi United cyane ku munota wa 33 yazamukanye umupira maze bawuhaye Ojera Joackiam akorerwa ikosa inyuma gato y’urubuga rw’amahina umusifuzi Ngaboyisonga Patrick atanga Coup-Franc. Uyu mupira w’umuterekano watewe na Muhire Kevin neza maze umukinnyi wa Muhazi United awukoraho gato uruhukira mu izamu uvamo igitego cya mbere cya Rayon Sports, cyanarangije igice cya mbere ari 1-0.

Abakinnyi bishimira igitego cyatsinzwe na Muhire Kevin
Abakinnyi bishimira igitego cyatsinzwe na Muhire Kevin

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira izamu rya Muhazi United maze Ojera Joackiam agongana n’umunyezamu Nzana Ebini abafana ba Rayon Sports bavuga ko yari penaliti ariko umusifuzi avuga ko ntayo. Rayon Sports yakomeje gukinira hagati cyane ihererekanya neza igana imbere y’izamu ariko ntihabone uburyo bukomeye cyane.

Twizerimana Onesme wari uyoboye ubusatirizi bwa Muhazi United yayifashaga gushaka uburyo bw’ibitego ariko iyi kipe yarushwaga mu guhererekanya ntibone bwinshi bwatera ikibazo izamu rya Simon Tamale.

Umutoza wa Muhazi United Ruremesha Emmanuel
Umutoza wa Muhazi United Ruremesha Emmanuel
Muhazi United iri ku mwanya wa 11 n'amanota 14
Muhazi United iri ku mwanya wa 11 n’amanota 14

Ku munota wa 60 Muhazi United yasimbuje Kalanga Alphonse yinjira mu kibuga asimbuye Mbanza Caleb, naho ku munota wa 67 Tuyisenge Arsene yinjiye mu kibuga kuri Rayon Sports asimbuye Youssef Rharb. Uyu musore ku munota wa 72 yazamukanye umupira ibumoso arawuhindura usanga Musa Essenu mu rubuga rw’amahina atsinda igitego cya kabiri n’umutwe.

Musa Esenu watsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Musa Esenu watsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Rayon Sports umukino yawurangije itsinze ibitego 2-0 ifashe umwanya wa kabiri n’amanota 26 aho irushwa na APR FC inota rimwe ifite 27. Muhazi United iri ku mwanya wa 11 n’amanota 14 ku munsi wa 14 wa shampiyona tariki 9 Ukuboza 2023 izakira Bugesera FC mu gihe Rayon Sports izakirwa na AS Kigali kuri uwo munsi saa kumi n’ebyiri.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

I Huye, Kiyovu yahanyagiriwe na Mukura VS

Kuri Stade Huye, guhera i Saa Cyenda zuzuye hari habereye umukino wa shampiyona wahuje ikipe ya Mukura VS na Kiyovu Sports. Ni umukino waje kurangira Mukura inyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-1. Ibitego bya Mukura byatsinze na Muvandimwe JMV, Iradukunda Elie Tatou, Mohamed Sidy Sylla na Samuel Pimpong, mu gihe icya Kiyovu cyatsinzwe RIchard Kilongozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka