Rayon Sports yatsinze Etoile de l’Est, Mukura VS inyagira Sunrise FC

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Etoile de l’Est igitego 1-0 bigoranye, Mukura VS na Gasogi United na zo zibona intsinzi mu gihe Musanze yanganyije mu mikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona, yakinwe ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024.

Ni umukino utoroheye Rayon Sports kuko yatsinze mu minota ya nyuma
Ni umukino utoroheye Rayon Sports kuko yatsinze mu minota ya nyuma

Muri iyi mikino ine yabereye mu Ntara eshatu z’igihugu, Rayon Sports yari yasuye Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma, ariko ntabwo byayoroheye kuko byayisabye ko itegereza iminota 89 kugira ngo ibone igitego 1-0, cyatsinzwe na kapiteni Muhire Kevin. Iyi ntsinzi yakomeje gushyira ahabi Etoile de l’Est ikomeza kuba iya nyuma n’amanota 13, na ho Rayon Sports ishimangira umwanya wa kabiri aho ifite amanota 42.

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba ikipe ya Sunrise FC yari yakiriye Mukura VS, iyi kipe yari mu rugo ariko ntabwo byayigendekeye neza kuko yanyagiwe ibitego 4-2, byatsinzwe na Samuel Pimpong ku munota 42 n’uwa 91, Nsabimana Emmanuel ku munota wa 64 ndetse na Bruno Ronie Younie Etoundi, mu gihe Sunrise FC yari mu rugo yatsindiwe na Yafessi Mubilu ku munota wa 71 n’uwa 78.

Kalisa Rashid watanze umupira wavuyemo igitego kimwe rukumbi cya Rayon Sports
Kalisa Rashid watanze umupira wavuyemo igitego kimwe rukumbi cya Rayon Sports

Uyu mukino wagumishije Mukura VS ku mwanya wa kane n’amanota 36, na ho Sunrise FC iherutse kongerera amasezerano y’imyaka ibiri umutoza wayo Jackson Mayanja, ikaba iri ku mwanya wa cyanda n’amanota 22.

Kuri uwo munsi, mu Mujyi wa Kigali habereye umukino umwe wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, uhuza ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC. Igitego Muderi Akbar yatsinze ku munota wa 10 cyatumye Gasogi United itsinda 1-0, cyatumye igira amanota 26 ku mwanya wa munani mu gihe cyagumishije Gorilla FC ku manota 21 ku mwanya wa 13.

Undi mukino warebaga amakipe arwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri, wabereye i Musanze aho Musanze FC yo iri ku mwanya wa gatatu yari yakiriye Etincelles FC iri ku mwanya wa 15.

Muhire Kevin yishimira igitego yatsinze cyahesheje amanota atatu Rayon Sports
Muhire Kevin yishimira igitego yatsinze cyahesheje amanota atatu Rayon Sports

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, igitego cya Etincelles FC cyatsinzwe na Niyonkuru Sadjati ku munota wa 11, ntacyo cyafashije cyane ngo ive mu murongo utukura kuko yagumye ku mwanya wa 13 aho ifite amanota 21, mu gihe Musanze FC yo yatsindiwe na Solomon Adeyinka ku munota wa 43 kuri penaliti, yagumye ku mwanya wa gatatu aho ifite amanota 38.

Umunsi wa 21 wa shampiyona urakomeza gukinwa kuri iki Cyumweru, aho Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 yakira APR FC ya mbere i Bugesera, Muhazi United iri ku mwanya wa 11 yakire Police FC ya gatanu na ho kuri Kigali Pelé Stadium AS Kigali iri ku mwanya wa 10, ihakirire Marine FC iri ku mwanya wa 12. Imikino yose izatangira ku isaha ya saa cyenda zuzuye.

Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette, atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette, atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Sunrise FC yanyagiriwe mu rugo ibigego 4-2
Sunrise FC yanyagiriwe mu rugo ibigego 4-2
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka