Rayon Sports yanganyije na Al Hilal Benghazi mu mukino wabanje guteza impaka (AMAFOTO)

Mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup, ikipe ya Al Hilal Benghazi yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium

Nyuma yo gusubikwa k’umukino ubanza wagombaga kubera muri Libya kubera imyuzure yahitanye ubuzima bw’abarenga ibihumbi 10, umukino waje kwimurirwa mu Rwanda waje gushyira urakinwa ariko ubanzirizwa n’impaka.

Ku ikubitiro habanje gusohoka icyemezo gikumira abafana kuzareba uyu mukino, aho ikipe ya Al Hilal Benghazi yari yanditse ibisaba CAF ivuga ko ikiri mu kiriyo, iza no kubyemererwa umukino ukinwa nta bafana bahari.

Habanje gufatwa umunota wo kwibuka ababuriye ababo mu myuzure yabaye muri Libya
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka ababuriye ababo mu myuzure yabaye muri Libya

Mbere gato y’uko umusifuzi atangiza umukino, humvikanye amajwi y’abafana baririmba indirimbo za rayon Sports, bituma ikipe ya Al Hilal isaba ko basohorwa mbere y’uko umukino utangira, abashinzwe uyu mukino baje gusaba ko abantu basohoka ngo binjizwe bundi bushya, umukino uza gutangira ukerereweho iminota 14.

Nyuma y’igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0, mu gice cya kabiri Rayon Sportsyari yatangiye irusha Al Hilal, yabonye igitego cya mbere ku munota wa 53 gitsinzwe na Heritier Nzinga Luvumbu kuri Penaliti.

Umutoza wa Rayon Sports yaje gusimbuza Heritier Nzinga Luvumbu hinjiramo Eric Ngendahimana, mu gihe yiteguraga kongera gsuimbuza ngo hinjiremo Mugisha Francois Master na Ndekwe Felix, Rayon Sports yahise itsindwa igitego ku munota wa 85 cyatsinzwe na Ezzeddin Elmarmi.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Al Hilal Benghazi: Khaleid Almsmari, Bashier Alkarami, Mohammed Abdullah, Jaeffar Adrees, Osamah Alshareef, Aboubakar Meelad, Faisal Saleh, Eze Kevin, Ezzedin Elmarmi, Ahmed Ramadhan, Abdulsalam Muftah.

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ali Serumogo, Rwatubyaye Abdul, Ishimwe Ganijuru Elie, Mussa Aruna Madjaliwa, Luvumbu Nzinga, Mvuyekure Emmanuel, Musa Esenu, Mitima Isaac, Kalisa Rachid, Ojera Joackiam.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njyewe ndumukunzi wa rayon siport nyifurije insinzi murakoze

Twizeyimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka