Rayon Sports na Police bakoze amakosa ku kibazo cya Sina Jérôme- Ferwafa

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) butangaza ko nta kindi bwafasha ikipe ya Rayon Sports ku kibazo yagiranye na Police FC kubera umukinnyi Sina Jérôme, kirenze kubahuriza mu kanama gashinzwe imyitwarire kakabagira inama kuko impande zombi zakoze amakosa.

Ibi Ferwafa yabitangarije Kigali Today nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itangiye ikirego muri iri shyirahamwe isaba gusubizwa amafaranga yatanze kuri Sina Jérôme, kuko Police yamugurishije kandi itamufiteho ububasha cyane ko yari imufite nk’intizanyo ivuye muri Virunga, ariko yo igaca inyuma ikamugurisha.

Rayon Sports yaregeye Ferwafa nyuma yo kubwira Police FC ngo iyisubize miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda yatanze kuri Sina ariko Police FC ikavuga ko ititeguye gutanga aya mafaranga.

Police FC yakomezaga gutangaza ko yari yabwiye Rayon Sports ko Sina Jérôme ari umukinnyi wa Virunga, mu gihe Rayon Sports ivuga ko ibyo bintu yabimenye imaze kwishyura Police aya mafaranga, cyane ko nta n’aho bigaragara mu nyandiko. Iyi kipe y’i Nyanza itangaza ko itari kwemera gutanga amafaranga ku mukinnyi ibizi ko ikipe imugurisha na yo yamutiriye.

Sina akomeje kuvugisha amagambo menshi abakunzi ba Rayon Sports.
Sina akomeje kuvugisha amagambo menshi abakunzi ba Rayon Sports.

Ubwo Kigali Today yavuganaga n’umuvugizi wa Ferwafa, Hakizimana Mussa, yadutangarije ko ikirego cya Rayon Sports bakibonye ariko ko bo nka komite nyobozi nta kinini bagikoraho kirenze kugira inama amakipe yombi.

“Ubuyobozi bwa Ferwafa icyo twakorera amakipe yombi ni ukubagira inama kuko habayeho kudashishoza. Twabanje kugira inama Rayon Sports ngo yandikire komisiyo y’imyitwarire babanza kutabyumva ariko ubu bagezeho barabyemera bandikira aka kanama”.

N’ubwo Hakizimana atangaza ibi ariko, iyi komite nyobozi ya Ferwafa ni yo yari yafashe icyemezo cyo kwemerera Sina gukinira ikipe ya Police FC ubwo yari agarutse mu Rwanda aturutse i Congo mu gice cyo kwishyura cy’umwaka ushize wa shampiyona, aho yanatangaje ko uyu mukinnyi yakiniraga Rayon Sports mu buryo butemewe n’amategeko.

Aya ni amasezerano ikipe ya Virunda yagiranye na Police FC ijya kumutiza.
Aya ni amasezerano ikipe ya Virunda yagiranye na Police FC ijya kumutiza.

Ku bijyanye no kuba Police FC yafatirwa ibihano kubera kugurisha Sina mu buryo budakurikije amategeko (intizanyo ntabwo yemerewe kugurishwa), umuvugizi wa Ferwafa yabwiye Kigali Today ko bizeye ko amakipe yombi azicarana akumvikana kuko yombi yakoze amakosa.

“Amasezerano ya Sina aragaragara neza ndetse iyo uyasomye ubona amakipe yombi yarakoze amakosa. Igisabwa ni ukwicara bakaganira bagaha amafaranga Virunga nta kindi. Ibyo kuvuga ko ngo ikipe imwe isubize amafaranga ntacyo byamara ndetse banagiye muri CAF nk’uko babivuga ntacyo yabafasha,” Hakizimana avugana na Kigali Today.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugongwa n’ikibazo cya ba rutahizamu dore ko uretse uyu Sina yaguze ariko ikaba itari yamubona nyuma yaho Virunga ibyitambitsemo, iyi kipe itozwa na Sosthene itaranabona rutahizamu Kambale Salita Gentil, Papy Kamanzi nk’uko bamwita, ukomeje kubwira iyi kipe kumwishyura miliyoni ebyiri imurimo ngo abe yayikinira, mu gihe yo ivuga ko niba ashaka kuyikinira yabanza akajya kuzana ibyangombwa bye yakura mu ikipe yavuyemo aza mu Rwanda muri Marines.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

cyakora uwapfuye yarihuse atarebye agahoma munwya kabereye muri foot bll yomurwanda gsa abayobozi baferwafa manandayabo nirangira nukubohereza mutudemmy kbsa naho iyondebye ibyobakoreye ikipe nka espoir ntinka kagambane.

gisa claude tlack srayr yanditse ku itariki ya: 13-11-2014  →  Musubize

Ariko ni gute umuntu utagira simple raisonnement yitwa umuyobozi. Polisi ifite ikibazo komite yaragikemuye none kuberako ari rayon bivuye mu nshingano zabo? habineza harabura iki ngo udukize aba bantu ko rwose ibint bari gukora birenze igipimo ukareka kuvugira CAF? ko numva muzi neza ibisubizo bya CAF kuki case ya BIRORI mwanditse mugashaka muzi ko muri mu manyanga. Iyi FERWAFA ntacyo imaze nagito,ingwizamurongo gusaaa!!!!

kiki yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

ubumenyi bwa bwa Musa mu mategeko ya sport bwo ntabwo mbona kuki se avuga ko caf ntacyo yamarira Rayon, niba ferwafa yanze gukemura ikibazo cyumvikana Rayon igomba kwifashisha urwego ruyumva kandi Police niyo yagiranye amasezerano yo kutagurisha ntago ari Rayon bivuze ko ari yo yagombaga kubahiriza ibyo yasezeranye( les conventions legalement formees tiennent lieu de lois a ceux qui les ont fait)iyi principe ireba police ntago ibazwa Rayon kuko itarenze kumaserano Police yakoranye na Virunga, contrat yakozwe hagati ya rayon na police ni nul, keretse Police ibanje ikerekana yahawe ubundi bushobozi bwo kugurisha umukinnyi mu myaka ibiri, ibyo rero avuga ko amakipe yombi yaha Virunga amafaranga ni arrangement ireba police ubwayo.

karekezi yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

dukuze ndishimye kbasa narinze waretse sports arik caulage kbsa ntago twaguhomba pe

naho ibya sina jorome nibamureke ntamigisha yimyinjyingano?

habineza jmv yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka