Rayon Sports itomboye Rivers United yo muri Nigeria

Muri Tombola yabereye i Cairo ku cyicaro cya CAF, ikipe ya Rayon Sports yatomboye Rivers United mu guhatanira itike yo kwerekeza mu matsinda

Ikipe ya Rayon Sports iri muri aya marushanwa nk'ikipe yegukanye igikombe cy'igihugu
Ikipe ya Rayon Sports iri muri aya marushanwa nk’ikipe yegukanye igikombe cy’igihugu

Nyuma y’aho iyi kipe ya Rayon Sports yari yasezereye ikipe ya Onze Createurs yo muri Mali, iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu izahatana n’ikipe ya Rivers United yo mu gihugu cya Nigeria

Rivers United izahura na Rayon Sports
Rivers United izahura na Rayon Sports

Umukino ubanza uzakinwa hagati y’amataliki ya 7-8-9 Mata 2017 naho uwo kwishyura ube hagati y’amataliki ya 14-15-16 Mata 2017.

Iyi kipe muri Shampiona yo mu gihugu cya Nigeria igeze ku munsi wa 14 iri ku mwanya wa 17, aho mu mikino 10 imaze gukina yatsinze imikino 3, inganya 5, itsindwa imikino ibiri, ikaba ifite amanota 14.

Uko tombola yagenze muri rusange

Young Africans (Tanzania) vs MC Alger (Algeria)
TP Mazembe (DR Congo) vs JS Kabylie (Algeria)
AC Leopards (Congo) vs Mbabane Swallows (Swaziland)
FUS Rabat (Morocco) vs MAS Fez (Morocco)
Rangers (Nigeria) vs Zesco (Zambia)
Mounana (Gabon) vs ASEC Mimosas (Cote d’Ivoire)
RC Kadiogo (Burkina Faso) vs CS Sfaxien (Tunisia)
Bidvest (South Africa) vs Smouha (Egypt)
CNaPS (Madagascar) vs Recreativo do Libolo (Angola)
KCCA (Uganda) vs El Masry (Egypt)
Ports Authority (Gambia) vs Hilal Obeid (Sudan)
Port Louis (Mauritius) vs Club Africain (Tunisia)
Rivers United (Nigeria) vs Rayon Sports (Rwanda)
BYC (Liberia) vs Supersports (South Africa)
AS Tanda (Cote d’Ivoire) vs Platinum Stars (South Africa)
Horoya (Guinea) vs Ittihad Tangier (Morocco)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

UZIKO NAYO YAMBARA UBURURU N’UMWERU?
N’IMIKINIRE NAYO NI IMWE NA RAYON,TUZABONA UMUPIRA MWIZA.

viviana yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Dushimiye Nyagasani utumye tudahura na TP Mazembe basangirangendo muze dufane ikipe yacu naho abatwifuriza nabi bongere barware imitima nkuko bamaze iminsi bamerewe!

Eric yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Mutubwire imibereho yiyo kipe icyonasaba abafana rayon sport nuko bayishyigikira murakoze

Kabakeza innocent yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

nibyiza cyane aho kugirango ihure na mazembe

ngomanzungu vedaste yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

mutugezeho amatekaya Rivers united

nzabirinda yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Iyi Ekipe Uko Biri Tuzahangana Knd Tuyisezerer Ikizere Turagifite Ukurikij Abakinny Dufite( Gs Twibukeko 7,8,9 Tub Turi Kwibuka Genoced Yakorewe Abatutsi 1994. Ubwo Ferwafa Izaganir Na Caf Batubwire Igh Match Zizabera Murakoze!

Nitw Gratien yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Hhhhhhh.ntabwo muzayitsinda muvandimwe,kuko aha naho muhageze kumahirwe.

sasa yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka