Nyuma y’aho iyi kipe ya Rayon Sports yari yasezereye ikipe ya Onze Createurs yo muri Mali, iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu izahatana n’ikipe ya Rivers United yo mu gihugu cya Nigeria
Umukino ubanza uzakinwa hagati y’amataliki ya 7-8-9 Mata 2017 naho uwo kwishyura ube hagati y’amataliki ya 14-15-16 Mata 2017.
Iyi kipe muri Shampiona yo mu gihugu cya Nigeria igeze ku munsi wa 14 iri ku mwanya wa 17, aho mu mikino 10 imaze gukina yatsinze imikino 3, inganya 5, itsindwa imikino ibiri, ikaba ifite amanota 14.
Uko tombola yagenze muri rusange
Young Africans (Tanzania) vs MC Alger (Algeria)
TP Mazembe (DR Congo) vs JS Kabylie (Algeria)
AC Leopards (Congo) vs Mbabane Swallows (Swaziland)
FUS Rabat (Morocco) vs MAS Fez (Morocco)
Rangers (Nigeria) vs Zesco (Zambia)
Mounana (Gabon) vs ASEC Mimosas (Cote d’Ivoire)
RC Kadiogo (Burkina Faso) vs CS Sfaxien (Tunisia)
Bidvest (South Africa) vs Smouha (Egypt)
CNaPS (Madagascar) vs Recreativo do Libolo (Angola)
KCCA (Uganda) vs El Masry (Egypt)
Ports Authority (Gambia) vs Hilal Obeid (Sudan)
Port Louis (Mauritius) vs Club Africain (Tunisia)
Rivers United (Nigeria) vs Rayon Sports (Rwanda)
BYC (Liberia) vs Supersports (South Africa)
AS Tanda (Cote d’Ivoire) vs Platinum Stars (South Africa)
Horoya (Guinea) vs Ittihad Tangier (Morocco)
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
UZIKO NAYO YAMBARA UBURURU N’UMWERU?
N’IMIKINIRE NAYO NI IMWE NA RAYON,TUZABONA UMUPIRA MWIZA.
Dushimiye Nyagasani utumye tudahura na TP Mazembe basangirangendo muze dufane ikipe yacu naho abatwifuriza nabi bongere barware imitima nkuko bamaze iminsi bamerewe!
Mutubwire imibereho yiyo kipe icyonasaba abafana rayon sport nuko bayishyigikira murakoze
nibyiza cyane aho kugirango ihure na mazembe
mutugezeho amatekaya Rivers united
Iyi Ekipe Uko Biri Tuzahangana Knd Tuyisezerer Ikizere Turagifite Ukurikij Abakinny Dufite( Gs Twibukeko 7,8,9 Tub Turi Kwibuka Genoced Yakorewe Abatutsi 1994. Ubwo Ferwafa Izaganir Na Caf Batubwire Igh Match Zizabera Murakoze!
Hhhhhhh.ntabwo muzayitsinda muvandimwe,kuko aha naho muhageze kumahirwe.