Rayon Sports irakina na Al Hilal Benghazi i Kigali nta bafana bahari

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) yamenyesheje Rayon Sports ko umukino wa CAF Confederation Cup izakirwamo na Al Hilal Benghazi kuri Kigali Pelé Stadium uzakinwa nta bafana bahari nk’uko iyi kipe yo muri Libya yari yabisabye.

Abafana ba Rayon Sports basanzwe bazwiho kugira umurindi ntibazabasha kuyishyigikira mu kibuga kuri iki Cyumweru
Abafana ba Rayon Sports basanzwe bazwiho kugira umurindi ntibazabasha kuyishyigikira mu kibuga kuri iki Cyumweru

Iby’uyu mwanzuro wari umaze iminsi utegerejwe byemejwe n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023 binyuze mu itangazo Rayon Sports yashyize hanze ivuga ko yakiriye igisubizo giturutse muri CAF cyemeza ubusabe Al Hilal Benghazi yari yatanze.

Rayon Sports yagize iti "Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatwandikiye yemeza ubusabe bwa Al Hilal Benghazi bwo kuzakina umukino ubanza wa CAF Conderation Cup nta bafana bahari."

Rayon Sports yakomeje ivuga ko nubwo bigenze gutyo ariko izakora ibishoboka byose ikanezeza abakunzi bayo, nk’uko ubwo butumwa yanditse bugira buti "Ikipe ibasezeranyije kuzakora ibishoboka byose ngo ibahe ibyishimo nubwo mutazaba muhari ariko tuzaba turi kumwe ku mutima."

Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu gihe uwo kwishyura uzaba kuri iyo saha n’ubundi tariki 30 Nzeri 2023 yose ikazabera kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka