Rayon Sports igiye gutozwa n’Umufaransa Didier Gomes Da Roza

Ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kuzana umutoza mushya, Umufaransa Didier Gomes Da Rosa, mu rwego rwo kureba uburyo yakwitwara neza.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buvuga ko bitarenze tariki 18/10/ 2012 Didier Gomes Da Rosa azaba yageze mu Rwanda kandi akaba azahita asinya amasezerano yo gutoza iyo kipe.

Ikihutirwa mu ikipe ya Rayon sports ngo ni ugukosora udukosa twagaragaye mu kugarira izamu maze ikipe igakina umukino mwiza kandi uhamye, ibyo ngo birashoboka kuko abakinnyi babifitiye ubushobozi nk’uko byemezwa n’abayobozi b’ikipe.

Umutoza Didier Gomes Da Rosa.
Umutoza Didier Gomes Da Rosa.

Umutoza Didier Gomez kuri ubu akaba yari mu ikipe ya AS Cannes ikina mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa, iyi kipe ikaba ikinamo n’umunyarwanda Uzamukunda Elias uzwi ku izina rya Baby.

Ntabwo biramenyekana neza amafaranga uyu mutoza azajya ahabwa, gusa si ubwa mbere yifuje gutoza ikipe yo mu Rwanda kuko yari yasabye gutoza ikipe y’Amavubi ubwo uwayitozaga Sellas Tetteh yeguraga.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports ikaba iri ku mwanya 12 muri shampiyona n’amanota 3 mu mikino 4. Mu mpera z’iki cyumweru ikaba izahura n’ikipe ya Polisi FC.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntawe uvuma iritararenga

muneza edmond yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

byose ni feke kabisa bizarangira ryari izo palapala ziri muri football yo mu Rwanda

yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Ahaa naze wenda yadukiza amagambo yabakeba,gusa football yacu irarwaye pe keretse nyagasani wenyine.

M.RE yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka