Rayon Sport yazinutswe umukinnyi Sina Gerome

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buratangaza ko butazigera bugarura Sina Gerome wayivuyemo atorotse, akajya gukina mu gihugu cye cy’amavuko cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu ntangiro z’uyu mwaka.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi w’iyo kipe, Olivier Gakwaya, yadutangarije ko badashobora na rimwe kongera kumugarura muri iyo kipe, ahubwo ko barimo gukomeza kumukurikirana kugirango anafatirwe ibihano na FIFA.

Gakwaya yagize ati “Ntabwo twaguma mu mikorere nk’iriya, kuko ntako tutamugize ariko twasanze atari inyangamugayo. Ahubwo ubu gahunda dufite ni ugukomeza kumukurikirana akazahanwa na FIFA kuko yataye ikipe yari afitanye nayo amasezerano”.

Sina yari imwe mu bakinnyi Rayon Sport yagenderagaho.
Sina yari imwe mu bakinnyi Rayon Sport yagenderagaho.

Sina Gerome, umwe mu bakinnyi bakomeye Rayon Sport yagenderagaho cyane mu gice cya mbere cya shampiyona (phase aller), yakunze kurangwa no gutoroka ikipe akajya gutera ibiraka mu makipe yo muri Congo, kandi ikipe ya Rayon Sport ngo yaramuhaga umushahara we uko bikwiye.

Agarutse mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sport yaje kumufatira ibihano byo kumukata amafaranga angana na 1/3 cy’umushahara we ariko we ntiyishimira icyemezo yafatiwe ahubwo yisubirira muri Congo, ahita ajya mu ikipe ya FC Saint Eloi Lupopo.

Sina, uwa gatatu uturutse ibumoso, asigaye akina muri Lupopo muri Congo.
Sina, uwa gatatu uturutse ibumoso, asigaye akina muri Lupopo muri Congo.

Nyuma yo kumusaba kugaruka gukina akanga, Rayon Sport yiyambaje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugirango ibafashe kumukurikirana, hifashishijwe imikoranire yayo n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo ndetse na FIFA, ariko kugeza ubu nta cyemezo uwo mukinnyi arafatirwa.

Nubwo yabaye umukinnyi w’umuhanga mu Rwanda ndetse bikanatuma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi akanayikinira igihe gito, Sina Gerome yaranzwe n’imyitwarire mibi ari nayo mpamvu Rayon Sport yafashe icyemezo cyo kutazongera kumutekereza.

Sina Gerome yanakiniye Amavubi igihe gitoya.
Sina Gerome yanakiniye Amavubi igihe gitoya.

Sina Gerome yavuye muri Rayon Sport itangiye imikino ya shampiyona yo kwishyura, ariko icyuho yasize ntabwo cyayihungabanyije, kuko yakomeje kwitwara neza kugeza ubwo yegukanye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka