Rayon Sport yatangije icyumweru cyo gushaka amafaranga yo gufasha ikipe binyuze mu bafana

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa gatatu tariki 10/07/2013, bwatangije icyumweru bise ‘Rayon Sport fans week’ cyo gukusanya amafaranga azafasha iyo kipe mu kwiyubaka mbere y’uko shampiyona itangira.

Muri iyo gahunda izakorerwa mu gihugu hose ahari amashyirahamwe y’abafana b’iyo kipe, abakunzi bayo bazajya bakusanya amafaranga azashyikirizwa ikipe mbere y’uko shampiyona itangira, akazanakoreshwa mu kugura abakinnyi bashya bazafasha iyo kipe muri shampiyona itaha.

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sport, Jean Claude Muhawenimana, yadutangarije ko mu gutangiza iyo gahunda, abafana bagize ishyirahamwe ryitwa ‘Gukundiro Fan club’ bemeye gutanga amafaranga miliyoni 3, bakaba yabashyikirije ubuyobozi bw’ikipe kuri uyu wa gatatu tariki 10/07/2013.

Muhawenimana Claude, umuyobozi w'abafana ba Rayon Sport ku rwego rw'igihugu.
Muhawenimana Claude, umuyobozi w’abafana ba Rayon Sport ku rwego rw’igihugu.

Rayon Sport ikunze gukora gahunda nk’iyi buri mwaka, aho abakunzi bayo batanga amafaranga binyuze mu butumwa bugufi bohereza bakoresheje telefoni, abandi bakayatanga binyuze mu makarita y’abanyamuryango bagura, aba ari mu byiciro bitandukanye bitewe n’amafaranga batanze.

Nyuma yo kubona iyo nkunga, ikipe ya Rayon Sport irateganya kuzazenguruka igihugu ikina imikino ya gicuti, inamurikira abakunzi bayo bari hirya no hino mu Rwanda abakinnyi bashya izaba yaraguze.

Rayon Sport yegukanye igikombe cya shampiyona giheruka, izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RAYON SPORT TURAYIKUNDA KANDI TUYIRINYUMA

HATEGEKIMANA Fabrice yanditse ku itariki ya: 11-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka