Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunyagira Marine FC

Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo kunyagira Marine FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 13/02/2013.

Intsinzi y’ibitego 4-0 harimo ibitego bitatu byatsinzwe na Hamisi Cedric uhagaze neza muri iyi minsi, n’ikindi kimwe cyatsinzwe na Kapiteni Hategekimana Afrodis, byatumye Rayon Sport isimbura ku mwanya wa mbere Police FC, kuko yo yanganyije ubusa ku busa na Mukura Victory Sport kuri Stade Kamena i Huye.

Rayon Sport ni ubwa mbere igeze ku mwanya wa mbere kuva iyi shampiyona yatangira, ndetse ikaba yarakoze akazi gakomeye, kuko nyuma y’imikino itatu ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka, Rayon Sport yari ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe ifite, ikaba yararushwaga na Kiyovu Sport yari ku mwanya wa mbere icyo gihe, amanota icyenda.

Police FC yari yizeye gukomeza gushimangira umwanya wa mbere muri shampiyona, yaje kuwutakaza ubwo yananiranwaga na Mukura Victory Sport, amakipe yombi akanganya ubusa ku busa, bituma Rayon Sport yarushwaga inota rimwe gusa, ihita ifata umwanya wa mbere.

Undi mukino wabaye ku wa gatatu, Kiyovu Sport itarabona intsinzi nyuma yo kwegura kwa Kayiranga Baptiste wayitozaga, yongeye gutakaza amanota ubwo yanganyaga na La Jeunesse igitego 1-1 kuri Stade ya Mumena.

Muri uwo mukino, La Jeunesse ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Lomami André, maze Julius Bakabulindi aza kucyishyura kuri penaliti.

Nyuma y’umunsi wa 17, ubu Rayon Sports ni yo iri ku isonga n’amanota 35 ikaba ikurikiwe na Police FC ifite amanota 34 mu gihe APR FC iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 32.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWISIMIYE INSINZI YA RAYON SPORT
TU NASABA ABAFANA BOSE GUKOMEZA KWITABIRA GUFANA IKIPE YACU.(DORE GIKUNDIRO ABAYE GIKUNDIRO KOKO KOMEREZAHO NATWE TUKURINYUMA.)

Mpayimana cesar yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka