Rayon Sport ngo ntabwo izishyura Ali Bizimungu Miliyoni 6 nk’uko abyifuza

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana ko butazishyura amafaranga miliyoni esheshatu Ali Bizimungu wari umutoza wungirije akaza gusezererwa ashinjwa kutavuga rumwe n’umutoza mukuru Didier Gomes Da Rosa.

Akimara gusezererwa, Ali Bizimungu yabwiye itangazamakuru ko Rayon Sport igomba kumuha amafaranga y’imperekeza angana na Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ahwanye n’amazi 10 yari asigaje ku masezerano yagiranye na Rayon Sport ubwo yamuhaga akazi mu Ukuboza 2011.

Bizimungu wahembwaga na Rayon Sport ibihumbi 600 by’amanyarwanda buri kwezi, yatangaje ko mu gihe iyo kipe itamuhaye ibyo ayisaba, afatanyije n’umunyamategeko we bagomba kwitabaza ubutabera kugirango arenganurwe.

Ali Bizimungu.
Ali Bizimungu.

Bizimungu wageze muri Rayon Sport mu Ukuboza 2011, yasezerewe muri iyo kipe ikorera i Nyanza tariki 03/01/2013, azira kuba atarumvikanaga n’umutoza mukuru. Ubuyobozi bw’iyo kipe bwafashe icyemezo cyo gutandukana na we kuko ngo bwasanze uwo mubano mubi waragiraga ingaruka mbi ku myitwarire y’iyo kipe.

Umuvugizi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, avuga ko amafaranga Ali Bizimungu yifuza adashobora kuyahabwa, kuko mu masezerano bagiranye byari bisomanutse ko igihe uwo mutoza yirukanwe yagombaga guhabwa amafaranga y’imperekeza angana n’ukwezi kumwe k’umushahara.

Abisobanura atya: “Amasezerano twagiranye na we arasobanutse kandi nawe yayasinyeho ndetse anayafitiye kopi. Miliyoni esheshatu ashaka rero ntabwo ashobora kuyahabwa, ariko amafaranga angana n’ukwezi kumwe twumvikanye mu masezerano, nayashaka azaza kuyafata ariko ayo yandi yo ntabwo byashoboka”.

Gusezererwa kwa Ali Bizimungu kwasize icyuho muri iyo kipe, kuko kugeza ubu ntabwo irabona umutoza umusimbura. Ubuyobozi bw’iyo kipe butangaza ko umutoza wungirije azamenyekana mbere y’uko imikino ya shampiyona yo kwishyura (Phase retour) itangira.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndi umu rayon ariko niba bayamurimo bayamwishyure

yves yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

Ndi umukunzi wa Rayon Sport amasezerano iteka agomba kubahirizwa kuko turi mu gihugu kigendera ku mategeko.

Pastor RUTIKANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka