Rayon Sport ngo ntabwo izihutira kugarura Raoul Shungu

Kubera ko Rayon Sport imaze iminsi itsindwa gukabije, benshi mu bakunzi bayo basabaga ko bagarura Raoul Shungu akaba ariwe uyitoza ariko ubuyobozi bw’iyo kipe butangaza ko bagomba kwitondera gufata icyo cyemezo, mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi gishobora kugira.

Ubwo Rayon Sport yari imaze gutsindwa imikino itatu ya mbere ya shampiyona, byavuzwe cyane ko Raoul Shungu yaba ari mu nzira agaruka mu Rwanda gusimbura Ali Bizimungu na Abdou Mbarushimana batozaga iyo kipe, ariko ubuyobozi bwa Rayon Sport bukomeza kuvuga ko atari icyemezo cyo gufatwa hutihuti.

Mu kiganiro twagiranye na Abdallah Murenzi, umuyobozi wa Rayon Sport akaba n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza iyo kipe ibarizwamo, yadutangarije ko batekereje kugarura Raoul Shungu ariko basanga bagomba kubyitondera kuko hari ibibazo bagifitanye n’uwo mutoza wayihesheje igikombe cya CECAFA mu 1998.

Ngo mu nama bamaze iminsi bakora bareba uko Rayon Sport yakongera kubona intsinzi, banaterereje ku kibazo cy’abatoza harimo na Raoul Shungu. Abari mu nama bemeje ko kumugarura byasaba kwitonderwa kuko bisaba amikoro ahagije.

Raoul Shungu kandi ngo yanareze Rayon Sport ayishyuza amadolari ibihumbi 40 itamuhaye ubwo yayitozaga. “Ibyo rero byose biri mu bituma tubanza kwitonda kugirango byose bibanze bijye ku murongo”; nk’uko umuyobozi wa Rayon Sport abisobanura.

Umuyobozi wa Rayon Sport avuga ko n’ubwo Raoul Shungu yahesheje ishema Rayon Sport atwara ibikombe byinshi, ngo bazabanza bitonde, bagirire icyizere umutoza bafite ubu Ali Bizimungu, barebe niba hari ikizahinduka mu kubona intsinzi, nibyanga babone gushaka umutoza mushya, gusa ntiyatangaje niba azaba ari Raoul Shungu cyangwa se undi.

Kugeza ubu Rayon Sport ifite umutoza umwe gusa ariwe Ali Bizimungu nyuma y’aho uwari umwungirije Abdoul Mbarushimana yeguriye ku mirimo ye mu cyumweru gishize, ku mpamvu z’igitutu n’iterabwoba yashyirwagaho n’abafana ba Rayon Sport bavuga ko afite uruhare runini mu gutsindwa kwayo.

Nubwo ariko Rayon Sport isigaranye umutoza umwe gusa, umuyobozi w’iyo kipe yadutangarije ko bazatekereza kuzana undi mutoza nyuma y’ibyumweru bibiri bamaze kureba imyitwarire ya Ali Bizimungu wayisigaranye.

Mu batoza bivugwa ko bashobora guhabwa akazi ko gutoza Rayon Sport ifite ibikombe bitandatu bya shampiyona, harimo Umunyekongo Raoul Shungu umutoza wungirije muri AS vita Club, Umunya-Uganda Sam Timbe utoza Police FC yo muri Uganda ndetse n’Umufaransa witwa Didier Gomez.

Nyuma yo gutangira shampiyona itsindwa bikabije, ku munsi wa kane wa shampiyona Rayon Sport yabonye intsinzi yayo ya mbere mu mikino ine yari imaze gukina, ubwo yatsindaga Marine FC igitego 1-0 i Rubavu. Ibyo byatumye Rayon Sport iva ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, ijya ku mwanya wa 12.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndabona bazanye gomez mbona ariwe waduha igikombe kabisa

ngweso yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

rayon ikeneye umutoza mushya..

yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

reka turebe ejo hazaza wenda murizo 2 wk

hussein ciara yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka