Rayon Sport iratangira shampiyona ikina na Gicumbi FC

Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2013/2014 itangira kuri uyu wa gatandatu tariki 28/9/201, Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka, irakina na Gicumbi FC ikipe yazamutse mu cyiziro cya mbere muri uyu mwaka, umukino ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice.

Rayon Sport yaguze abakinnyi benshi bashya, ni imwe mu makipe agaragaza ko ashaka igikombe cya shampiyona, gusa Gicumbi nayo ifite umutoza mushya Kayiranga Baptiste, nayo 90% by’abakinnyi bayo ni bashya ku buryo nayo ishaka kuzitwara neza ikaguma mu cyiciro cya mbere, dore ko yari imaze imyaka myinshi yarasubiye mu cyiciro cya kabiri.

Mu yindi mikino iba kuri uyu wa gatandatu hari Etincelles yagaruwe mu cyiciro cya mbere nyuma yo gusezera kwa La Jeunesse, ikaza kwakira Espoir FC kuri Stade Umuganda i Rubavu.

AS Muhanga iraza kwakira Mukura FC, mugenzi wayo yo mu ntara y’Amajyepfo zihora zihanganye, umukino ikaza kubera kuri Stade ya Muhanga.

Rayon Sport iratangira guhagarara ku gikombe cyayo ikina na Gicumbi FC.
Rayon Sport iratangira guhagarara ku gikombe cyayo ikina na Gicumbi FC.

AS Kigali irakina n’Amagaju kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Musanze FC ikine na Kiyovu Sport kuri Stade Ubworoherane i Musanze.
Ku cyumweru tariki 29/9/2013, APR FC ifite ibikombe 13 bya shampiyona ari nayo ifite byinshi, izatangira gushaka icya 14 ikina na Marine FC kuri Stade ya Kigaki i Nyamirambo, naho Police FC n’umutoza wayo mushya Sam Ssimbwa, ikine na Esperance ku Kicukiro.

Kugeza ubu amakipe yose ntarabona ibyangombwa by’abakinnyi bose agomba gukoresha muri shampiyona cyane cyane abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Gasingwa Michel, yadutangarije ko hakirimo abakinnyi batarabona ibyangombwa kubera ikoranabuhanga bakoresha risaba ko babanza gutegereza, ariko ko bizera ko tariki 30/9/2013 ibyangomabwa by’abakinnyi bose bizaba byamaze kuboneka bagakinira amakipe yabo mashya.

Gasingwa yavuze ko ari nta kibazo gikomeye barahura nacyo, ko n’amakipe yagiye agirana ibibazo ku bakinnyi, bagiye bayicaza, bakagikemura mu bwumvikane.

Yatanze urugero kuri AS Kigali na Police FC, aho Jimmy Mbaraga na Mwemere Ngirinshuti bari barasinye amasezerano yo gukinira Police FC kandi bakiri abakinnyi ba AS Kigali, bikaza guteza ibibazo. Impande zombi zihujwe na FERWAFA, hemejwe ko abo bakinnyi bakinira AS Kigali, bakazajya muri Police FC muri shampiyona itaha.

Gsingwa Michel Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA avuga ko nta bibazo bikomeye bihari mbere y'uko shampiyona itangira.
Gsingwa Michel Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA avuga ko nta bibazo bikomeye bihari mbere y’uko shampiyona itangira.

Ikibazo nk’icyo kandi cyagaragaye hagati ya Rayon Sport na Etincelles ku mukinnyi Djihad Bizimana aho Etincelles ivuga ko Rayon Sport igomba kubaha indezo kuko ariyo yamuzamuye, ariko FERWAFA ivuga ko icyo kibazo nacyo bagikemura mu bwumvikane.

Gasingwa yadurangarije ko ku bakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda, ikipe ya Gicumbi yo yamaze kubona ibyangombwa n’uburenganzira (licence) by’abakinnyi bayo bakomoka muri Uganda, ubu bashobora gukina umukino wabo bafitanye na Rayon Sport kuri uyu wa gatandatu.

Izindi kipe zaguze abakinnyi hanze y’u Rwanda nka Kiyovu Sport na Rayon Sport ngo ntabwo abakinnyi bazo barahabwa ibyangombwa (licences), kuko ikoranabuhanga bakoresha risaba gutegereza, gusa ngo bitewe n’uko ibyo basabwaga byose babitanze muri FERWAFA, hari icyizere cy’uko Uburenganzira bwo gukina mu Rwanda bazabuhabwa vuba.

Shampiyona y’uyu amwaka izaterwa inkunga n’inzoga ya Turbo, izarangira muri Gicurasi umwaka utaha. Rayon Sport yatwaye igikombe giheruka, nyuma yo kurusha amanota Police FC na APR FC zayikurikiye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yewe APR F,C Ikipe Yabanyarwanda Izakome Za Itware Sha Piyona Uyomurwanda Apr Oyeeeee

Nizeyimana Kensuwe yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka