Rayon Sport irakabakaba ku gikombe cya cyampiyona nyuma yo kunyagira Muhanga 6-1

Ikipe ya Rayon Sport irabura inota rimwe gusa ngo yegukane igikombe cya shampiyona, nyuma yo kunyagira AS Muhanga ibitego 6-1 kuri Stade Amahoro i Remera, mu gihe Police FC yari ihanganye nayo yo yanganyije na Espoir FC 0-0 ku Kicukiro mu mikino y’umunsi wa 24 yabaye kuri icyi cumweru tariki 12/5/2013.

Rayon Sport yinjiye mu mukino izi neza ko ishobora kugorwa na AS Muhanga yatangiranye imbaraga nyinshi ishaka gutsinda hakiri kare, ariko ikipe ya AS Muhanga ibanza kwihagararaho.

Ingufu za AS Muhanga zarangiye kuva ku munota wa 19 kugeza umukino urangiye, kuko Rayon Sport yayitsinze ibitego bibiri mu gice cya mbere, ikanatsinda ibindi bine mu gice cya kabiri. Muri icyo gice cya kabiri nibwo AS Muhanga yabashije kubonamo nayo igitego kimwe rukumbi yabonye muri uwo mukino.

Ibitego bya Rayon Sport byatsinzwe na Hamisi Cedric na Kambale Salita Gentil mu gice cya mbere, abo basore kandi buri wese yongera gutsinda igitego kimwe kimwe mu gice cya kabiri, ndetse na Niyonshuti Gadi aza gutsindamo igitego, hamwe n’icyo Shyirakumutiama Aziz was AS Muhanga yitsinze, biba ibitego 6-1. Igitego kimwe rukumbi cya AS Muhanga cyatsinzwe na Djuko Mike.

Ikipe ya Rayon Sport yorohewe cyane na AS Muhanga ukurikije n’ukuntu ibitego byinjiraga. Ku munota wa 19, nibwo Hamisi Cedric wari uhagaze neza muri uwo mukino yacenze ba myugariro ba AS Muganga ahita ashyiramo igitego cya mbere.

Abakinnyi ba Rayon Sport babanje mu kibuga.
Abakinnyi ba Rayon Sport babanje mu kibuga.

Hamisi Cedric kandi ku munota wa 37, ku mupira mwiza yaherejwe na Kambale Salita, yateye ishoti ryiza ariko umunyezamu wa AS Muhanga Mutabazi Jean Pual awukuramo, usanga Kambale Salita ahagaze neza ahita atsinda igitego cya kabiri.

Amakipe akiva kuruhuka, mu ntangiro z’igice cya kabiri, Rayon Sport yabonye ‘Coup Franc’ yatewe neza na Karim Nizigiyimana, maze Aziz Shyirakumutima wa AS Muhanga yitsinda igitego ubwo yashakaga kurokora izamu rye.

Nyuma y’iminota itanu gusa nibwo Kambale Salita yahise atsinda igitego cya kane cya Rayon Sport ubwo yajijishaga ba myugariro ba AS Muhanga akabijirana mu rubuga rw’amahina maze atsinda igitego cy’ishoti.

Bitewe no kwizera cyane ko bamaze gutsinda AS Muhanga, ba myugariro ba Rayon Sport ndetse n’umunyezamu wayo Bikorimana Gerard, bavuye inyuma cyane basa n’abasiga izamu ryonyine ari naho Djuko Mike, rutahizamu wa AS Muhanga yaje kubacunga, yohereza umupira wahise ujya mu izamu, ahesha igitego kimwe AS Muhanga.

Hamisi Cedric wasaga n’uwamaze kumenya neza uko ba myugairo ba AS Muhanga bahagaze, yatsinze igitego cya gatanu cyiza, nyuma yo gucunga ba myugariro ba AS Muhanga akabanyuzamo umupira wananiye Mutabazi Jean Paul kuwukuramo, akawusanga mu ncundura.

Mu minota y’inyongera, Niyonshuti Gadi wari winjiye mu kibuga asimbura Abouba Sibomana, yaje gutsinda igitego cya gatandatu ari nako umukino waje kurangira.

Ibyishimo byari byinshi ku bakinnyi, umutoza ndetse n’abakunzi ba Rayon Sport, kuko uretse amanota atatu bari bakuye ku ikipe yari yahize ko iza kubatsinda, ahubwo bari banamaze kumenya ko mukeba wabo Police FC yamaze kunganya ubusa ku busa na Espoir FC, mu mukino waberage icyarimwe n’uwabo, Ku kicukiro.

Abakinnyi ba AS Muhanga babanje mu kibuga.
Abakinnyi ba AS Muhanga babanje mu kibuga.

Kunganya kwa Police Fc kwatumye Rayon Sport iyirusha amanota atanu, bivuze ko mu mukino Rayon Sport izakurikizaho ikina na Musanze FC, iramutse iwunganyije, ishobora guhita itwara igikombe n’iyo Police FC yaba yatsinze kuko n’iyo amakipe yazanganya amanota ku munsi wa nyuma wa shampiyona, Rayon Sport ifite amahirwe yo kwegukana igikombe kuko inazigamye ibitego byinshi.

Mbere y’uwo mukino, umutoza wa AS Muhanga Ali Bizimungu, yari yahize ko ashaka kwandagaza Rayon Sport yahoze atoza akaza kuyirukanwamo.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 6-1, yatangaje ko intego ye atabashije kuyigeraho kuko yaburaga abakinnyi be batatu agenderaho. Ikindi kandi ngo abakinnyi be bamutengushye, kuko ngo bageze kuri Stade Amahoro bagira ubwoba bw’abafana benshi ba Rayon Sport.

Umutoza wa Rayon Sport, Didier Gomes da Rosa, we avuga ko yenejejwe cyane no gutsinda umwe mu mikino ikomeye cyane yari imuhangayikishije, ndetse avuga ko ubu Rayon Sport isa n’iyamaze gutangira gukabakaba ku gikombe, gusa ngo barashaka gutsinda imikino yose basigaranye.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 24 yabaye, APR FC yatsinze Isonga FC ibitego 3-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Musanze itsindira Mukura VS igitego 1-0 kuri Stade Kamena i Huye, Amagaju atsindira Marine igitego 1-0 kuri Stade Umuganda i Rubavu, naho Kiyovu Sport inganya na Etincelles 0-0 ku Mumena.

Rayon Sport ikomeje kuyobora n’amanota 54, Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 49, naho APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 45. Isonga FC na Etincelles ziri ku myanya ibiri ya nyuma zikaba zinganya amanota 15.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nanjye rwose kubeshya ni bibi ndabona Rayon Sports yacu
ikeye cyane mbese mwabonye uburyo isigaye yambara?
Naho umutoza Ally we ntawamubuza kuvuga amagambo kuko ururimi ni inyama yigenga, ndumva ariko atazongera kujya abyina umuziki mbere yo gukina kuko n’igikombe cy’amahoro adateguye neza akaguma mu magambo n’igikombe cy’amahoro arimo muri kimwe cya kabiri yavamo kuko hariho gutungurana cyane, football y’iki gihe ni ugutegura ntabwo ari amagambo. ndashimira cyane SEBURENGO(Kiyovu Sport) ni umusportif cyane ntameze nka Ally w’umwiyemezi, nsoza nanjye ndabona igikombe tuzagitwara kandi tugikoreye nk’uko umutoza w’Amagaju BEKEN yabivuze.Reka ahubwo tugure costume tuzambara. KOMEZA Innocent

Komeza Innocent yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Nge nari nabuze aho mbihera ariko byarambabaje nkubu uwakwereka imibyimbyi mfite ntiwabyumva ahubwo nge nanubu ndibaza police y’urwanda ishinzwe umutekano koko?nashize ntakamaro kayo kabisa gukubita abantu bishyuye ayabio

KAJANGWE Patrick yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

aha kabisa reyo uyumwaka ni uwayo ndabyemera ariko batwitege aba APR

yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Mu byukuri iki gikombe Rayon ikibonye yaba igikwiye kuko cyarayivunnye cyane .Ejo nari kuri Stade ariko ibintu nahaboneye ku ruhande rw’abacunga umutekano ba Police y’Igihugu bakoze ibintu bijya gusa neza n’ibyo aba Gendarme ba kera bakoraga .Uti byagenze bite kubera ubwinshi bw’abafana bari baje kureba umupira kandi imiryango yo kwinjiriramo yateguwe idahagije ,byagezaho birabashobera batangira gukubita abantu karahava ,babatera igiti pe , kugeza ubwo babafungiye kwinjira muri Stade kandi bafite amatike baguze ,babaheza ku mirongo ari nako igiti kiri kubabona ,wabonaga basa nkaho bafite umujinya utamenya .Niba bari bababajwe n’uko ikipe bahanaganye nayo isa nkaho yegereza intsinzi y’igikombe simbizi. Biriya bintu rwose byarambabaje bihita binyibutsa ibintu byabagaho kuri Leta yo kwa Kinani .Rwose bajye bategura abapolisi bahagije kandi banafungure imiryango myinshi yo kwinjiriramo nahubundi biriya bintu ni akarengane ,kandi Leta yacu ntikunda akarengane, Polisi yaba irimo kuyivangira.

SIBO yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka