Pyramids FC yahagurutse iza mu Rwanda (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, ikipe ya Pyramids FC yahagurutse mu Misiri aho ije mu Rwanda gukina na APR FC, mu mukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Abakinnyi ba Pyramids ubwo bari ku kibuga cy'indege i Cairo bitegura kuza mu Rwanda
Abakinnyi ba Pyramids ubwo bari ku kibuga cy’indege i Cairo bitegura kuza mu Rwanda

Iyi kipe ibinyuje ku mbuga nkoranyambaga zayo ku isaha ya saa sita n’iminota 41 z’amanywa, yagaragaje ko igeze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Cairo mu Misiri, iaza i Kigali mu Rwanda.

Yagize iti “Twageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Cairo tujya i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda.”

Pyramids FC yabaye iya kabiri muri shampiyona ya Misiri 2022-2023, byatumye inasohokera icyo gihugu muri CAF Champions League 2023-2024, yahagurukanye abakinnyi 23 barimo na Fiston Kalala Mayele yaguze muri Young Africans yo muri Tanzania.

Umukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Cairo kuri stade yitwa ‘30 June Stadium’ yakira abantu ibihumbi 30, ku itariki 29 Nzeri 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka