Police FC yatsinze Isonga FC ikomeza kotsa igitutu Rayon Sport

Nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kicukiro kuwa gatandatu tariki ya 09/03/2013, ikipe ya Police FC irimo guhatanira igikombe cya shampiyona, ikomeje kotsa igitutu Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere, kuko ubu iyirusha inota rimwe gusa.

Ubwo Rayon Sport yanyagiraga APR FC ibitego 4-0, Police FC zihanganiye igikombe nayo nta kosa yakoze imbere y’Isonga FC, kuko n’ubwo yayitsinze ibitego 2-1 bigoranye, ariko yayikuyeho amanota atatu.

Ikipe ya Police FC ikomeje gusatira Rayon Sports bahanganiye ku gikombe cya shampiyona.
Ikipe ya Police FC ikomeje gusatira Rayon Sports bahanganiye ku gikombe cya shampiyona.

Ikinyuranyo hagati ya Rayon Sport na Police FC cyakomeje kuba inota rimwe kuko Rayon Sport ifite amanota 41, Police FC ikagira amanota 40, ariko aya makipe akaba afitanye umukino w’ikirarane uzayahuza, ukazaba ariwo ugaragaza ikipe izaba ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona, dore ko ubu hasigaye imikino itandatu gusa ngo shampiyona irangire.

Kiyovu Sport ikomeje gusubira inyuma cyane

Mu yindi mikino yabaye muri week end, kuri Stade Kamena i Huye, Mukura Victory Sport yahatsindiye Kiyovu Sport ibitego 2-0. Kuva aho Kayiranga Baptiste arekeye gutoza Kiyovu Sport kubera ibibazo by’amikoro byayishegeshe, imaze gukina imikino umunani itarabona intsinzi.

Ikipe ya Kiyovu Sport ntabwo ihagaze neza iki gihe.
Ikipe ya Kiyovu Sport ntabwo ihagaze neza iki gihe.

Ikibazo cy’amikoro gituma abakinnyi batabona umushahara wabo kiri ku isonga mu bituma iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ititwara neza, ndetse bikaba bishobora gutuma Kalisa Francois urimo kuyitoza ubu ashobora nawe kwigendera nk’uko yabibwiye itangazamakuru nyuma yo gutsindwa na Mukura.

Undi mukino wahuje Etincelles na mukeba wayo Marine FC, aho kuri Stade Umuganda i Rubavu aya makipe ahuriyeho, warangiye Etincelles itsinze ibitego 2-1.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 20 yabaye ku cyumweru tariki ya 10/3/2013, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo AS Kigali yahatsindiwe na Musanze FC igitego 1-0, AS Muhanga itsindira La Jeunesse igitego 1-0 ku Mumena, naho Amagaju atsinda Espoir FC ibitego 2-0 i Nyamagabe.

Rayon sport iyoboye by’agateganyo n’amanota 41, Police FC irayikurikira n’amanota 40, APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 32. Mukura VS yamaze kugera ku mwanya wa kane ikaba inganya amanota 32 na APR FC, naho ku mwanya wa gatanu haza AS Kigali ifite amanota 30.

Kugeza ubu Isonga FC ikomeje kuza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 12, ikaba ikurikira Etincelles FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 14.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka