Police FC yasezerewe mu gikombe cy’Amahoro ku ikubitiro

Police FC yageze ku mukino wa nyuma mu myaka ibiri iheruka, yasezerewe ku ikubitiro mu gikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka itsinzwe na AS Muhanga kuri za penaliti ku wa gatandatu tariki 23/02/2013.

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Mumena, iminota 90 yagenewe umukino yarangiye Police FC na AS Muhanga zinganya ubusa ku busa, nk’uko amategeko agenga igikombe cy’amahoro abiteganya, hahita hitabazwa za penaliti kugirango hamenyekane ikipe ikomeza muri 1/8 cy’irangiza.

AS Muhanga yateye neza penaliti eshatu, Police FC yo yinjiza imwe gusa, ihita inasezererwa.

Police FC si yo kipe yonyine yo mu cyiciro cya mbere yasezerewe, kuko na La Jeunesse yatunguwe na Pepiniere yo mu cyiciro cya kabiri ikayisezerera nabwo hitabajwe za penaliti, nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

APR FC iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro, n’ubwo yari imaze iminsi ititwara neza, riko kuri uyu wa gatandatu yakoze neza akazi yasabwaga imbere ya Sunrise FC iyitsinda ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, bityo APR FC ikomeza muri 1/8.

Indi mikino ya 1/16 irakinwa kuri icyi cyumweru tariki 24/02/2013, ahateganyijwe umukino ukomeye hagati ya Kiyovu Sport na Musanze FC zombi zo mu cyiciro cya mbere zikaza guhurira Kicukiro, naho kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Rayon Sport ikaza kuhakinira na Rwamagana City yo mu cyiciro cya kabiri.

Dore uko imikino yose yabaye ku wa gatandatu tariki 23/2/2013 yagenze

Unity 5-0 Intare

La Jeunesse 0-0 Pepiniere(Pepiener yakomeje kuri penaliti)

APR F 4-0 Sunrise

As Kigali 4-2 Etoile de l’est

Mukura 5-1 Gasabo

Police 0-0 Muhanga (1-3 Penaliti)

Isonga 1-0 Marines

Bugesera 2-0 Esperence

Vision JN 2-3 Kirehe

Dore uko amakipe yose aza guhura ku cyumweru tariki 24/02/2013

Kiyovu vs. Musanze (Stade ya Kicukiro 15:30)

Sec vs. Gicumbi (Stade Mumena 13:00)
Etincelles vs. UNR (Stade Mumena 15:30)

Amagaju vs. Akagera (Stade Rwamagana 15:30)

Interforce vs. Vision FC (Stade ya Ferwafa 15:30)

Espoir vs. Sorwathe (Stade Muhanga 15:30)

Aspor vs. United stars (Stade Muhanga 13:00)

Rayon sport. vs. Rwamagana (Stade ya Kigali 15:30)

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka