Police FC nta munyamahanga n’umwe izakinisha muri shampiyona itaha

Ikipe ya Police FC yafashe icyemezo cyo kuzakinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa muri shampiyona itaha, bivuze ko abakinnyi bose b’abanyamahanga bayikiniraga batazongererwa amasezerano.

Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday, Umuyobozi w’iyi kipe, Alphonse Katarebe, yatangaje ko icyo cyemezo cyaturutse ku cyifuzo cy’abayobozi b’ikirenga b’iyo kipe bashaka ko abakinnyi b’Abanyarwanda bahabwa umwanya wo gukina uhagije.

Yagize ati: “Abayobozi b’ikirenga twakoranye inama badusaba ko ari nta munyamahanga n’umwe ugomba kuzagaragara mu ikipe yacu muri shampiyona itaha, bivuze ko abakinnyi bose b’abanyamahanga badukiniraga tutazabongerera amasezerano, ahubwo tugashakisha aho twakura abakinnyi b’Abanyarwanda mu yandi makipe kugirango babasimbure”.

Kugeza ubu amakipe ashaka abakinnyi b’Abanyarwanda kandi b’abahanga arabariza cyane cyane mu Isonga FC.

Ibi bibaye nyuma y’uko iyi kipe izwiho kurera abana ikabatoza umupira yamaze gutangaza ko izagurisha abakinnyi 16 bayikinagamo, kugira ngo batange umwanya wo gutorezamo na barumuna babo.

Katarebe avuga ko bitazaborohera kubona abakinnyi b’Abanyarwanda bifuza, kuko usanga amakipe bakinamo abakomeyeho kandi ugasanga babarwanira n’andi makipe afite gahunda yo gukinisha Abanyarwanda gusa nka APR.

Nyuma yo kugenda kw’uwahoze ari kapiteni w’iyi kipe Meddie Kagere na Rutahizamu Laudit Mavugo, Katarebe avuga ko bigoye kuzongera kugira ikipe nk’iyo bari bafite umwaka ushize, dore ko n’abandi banyamahanga bari bayisigayemo nka Kaze Gilbert ukomoka I Burundi, Oteino Deo wo muri Kenya, Hapfizi Moussa n’abandi ngo bagomba gusezererwa.

Ubwo twageraga mu myitozo ya Police FC kuri uyu wa kane tariki ya 23/8/2012, twasanze iyi kipe ifite abakinnyi bane bashya barimo Ndyshimiye Yissufu wakinaga muri Kiyovu Sport, Innocent habyarimana wakinaga muri As Kigali.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko hari abandi bakinnyi b’Abanyarwanda bashaka kugura, gusa birinze gutangaza amazina yabo kugira ngo andi makipe atazabatwara.

Police FC yabuze igikombe cya shampiyona giheruka ku munota wa nyuma mu gihe yari yaramaze kucyizera kiza gutwarwa na APR FC, Police itwara umwanya wa kabiri.

Iyi kipe iterwa inkunga na Polisi y’igihugu izahagararira u Rwanda mu mikino uhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka