Perezida wa FIFA arareba Police na Rayon Sports iminota 35

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, Gianni Infantino aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, ashyire ibuye ry’ifatizo ahubkwa Hotel ya Ferwafa.

Gianni Infantino yaherukaga mu Rwanda muri CHAN 2016 ubwo yiyamamazaga
Gianni Infantino yaherukaga mu Rwanda muri CHAN 2016 ubwo yiyamamazaga

Ku i Saa Cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino aza kuba ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho aza kuva ahita yerekeza kuri Stade Amahoro kureba umukino uhuza Police Fc na Rayon Sports.

Perezida wa FIFA yaraye Uganda, aho yanabonanye na Perezida Museveni
Perezida wa FIFA yaraye Uganda, aho yanabonanye na Perezida Museveni

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaulle yatangaje ko bifuzaga kuba banereka uyu muyobozi wa FIFA umwe mu mikino ya Shampiona y’u Rwanda .

Yagize ati "Perezida wa FIFA ubwo aheruka mu Rwanda yiyamamaza yari yemeye ko azagaruka mu Rwanda, twakomeje kubimwibutsa maze gutorwa aranabyemera, twumvaga ataza ngo ashyire ibuye ry’ifatizo kuri Hotel gusa"

Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle
Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle

"Twifuje no kumwereka umupira wacu aho ugeze, haba mu kibuga no mu bafana, ni yo mpamvu tunasaba Abanyarwanda ngo baze ari benshi bamwereke ko basanzwe bakunda umupira"

Yanatangaje ko uru ruzinduko rutari no mu rwego rwa Siporo gusa, ahubwo ari no ku nyungu z’igihugu mu kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda.

Gahunda irambuye y’uruzinduko rwa Gianni Infantino, Perezida wa FIFA

15:00 Kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe
15:30 Kuva i Kanombe yerekeza kuri Stade Amahoro
15:40 Kugera kuri Stade Amahoro
15h40- 16h15 Kureba umukino uhuza Police na Rayon Sports
16h30 Kugera ahari kubakwa Hotel ya FERWAFA
16h35 Guha ikaze umuyobozi wa FIFA
16h45 Ijambo ry’umuyobozi wa FERWAFA, NZAMWITA Vincent de Gaulle
16h50 Ijambo rya Lt. Col. Patrice RUGAMBWA, Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC
16h55 Gushyira ibuye ry’ifatizo ahubakwa Hotel ya FERWAFA
17h05 Ijambo ry’Umuyobozi wa FIFA Gianni INFANTINO
17h15 Imbyino y’itorero nyarwanda
17h25 Gusoza igikorwa
17h35 Gusura Ikigo cya Ferwafa gishizwe kuvura abakinnyi
17h45 Ifoto y’urwibutso
17h55 Ikiganiro n’Abanyamakuru

Ku Cyuweru taliki ya 26/02/2017

12h00 Gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ruri ku Gisozi
13:00 Kwerekeza ku kibuga cy’indege i Kanombe/Gutaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka