#PeaceCup: Rayon Sports yasezereye Vision FC igera muri 1/2 cy’irangiza

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Vision FC ibitego 3-1, mu mukino wo kwishyura wa 1/4 w’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports yageze muri kimwe cya kabiri cy'Igikombe cy'Amahoro
Rayon Sports yageze muri kimwe cya kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro

Ni umukino utitabiriwe cyane nk’uko bisanzwe ku mikino Rayon Sports iba yakinnyemo, ibi byatewe nuko umukino wakinwe ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi mu minsi y’imibyizi, abantu batandukanye bakiri mu kazi.

Ku munota wa 13, Rayon Sports yafunguye amazamu ubwo Paul Gomis yahaga umupira Muhire Kevin, na we agahita awucomekera Bavakure Ndekwe Felix wahise awutera mu izamu byihuse.

Byakomeje kuyorohera nk’uko byari byitezwe ubwo ku munota wa 24 w’umukino, kapiteni Muhire Kevin yahaga umupira Ganijuru Elie imbere ku ruhande rw’ibumoso, maze ashaka guhindura umupira ngo ba rutahizamu batsinde, ariko kuko wagendaga ugana mu izamu umunyezamu wa Vision FC ashatse kuwufata uramucika, umanukira mu izamu uvamo igitego cya kabiri.

Paul Gomis yatsinze igitego cya gatatu cya Rayon Sports
Paul Gomis yatsinze igitego cya gatatu cya Rayon Sports

Mbere yuko amakipe ajya mu karuhuko k’iminota 15 ku munota wa 45 w’umukino, Vision FC yabonye igitego kimwe cyo kwishyura cyatsinzwe na Harerimana Jean Claude, nubwo Serumogo Ally yari aryamye hasi bamwe bavuga ko yakorewe ikosa, ariko umusifuzi aracyemeza amakipe ajya kuruhuka Rayon Sports ifite ibitego 2-1.

Iyi kipe yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo kapiteni Muhire Kevin, ishyiramo Mvuyekure Emmanuel, ku munota wa 55 umunyezamu Khadime Ndiaye yagize ikibazo cy’imvune ubwo Harerimana Jean Claude yashaka kumurenza umupira maze awukuramo ari gusubira inyuma, gusa ahita awirengereza aryama hasi ahita asimburwa na Simon Tamale.

Rayon Sports yakomeje gukina neza, yakoze izindi mpinduka ku munota wa 71 ubwo yakuragamo Nsabimana Aimable, wagize imvune idakanganye asimburwa na Mitima Isaac mu gihe Youssef Rharb yasimbuwe na Tuyisenge Arsene.

Ishimwe Ganijuru Elie yishimira igitego yatsinze
Ishimwe Ganijuru Elie yishimira igitego yatsinze

Bakomeje gukina bashaka igitego cya gatatu, Vision FC na yo ishaka kwishyura maze ku munota wa 88 Rayon Sports yongera imbaraga mu busatirizi, ubwo yakuragamo Charles Bbale igashyiramo Iraguha Hadji.

Ku munota wa kabiri w’inyongera muri ine yongereweho, Tuyisenge Arsene yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penaliti yatsinzwe na Paul Gomis, umukino urangira Rayon Sports itsinze ibitego 3-1 inageze muri 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro, aho izahurira n’ikipe izakomeza hagati ya Mukura VS izakira Bugesera FC kuri uyu wa Gatatu.

Abakinnyi bafashije Rayon Sports gutsinda Vision FC
Abakinnyi bafashije Rayon Sports gutsinda Vision FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka