#PeaceCup: Rayon Sports na Police ziteye intambwe igana muri 1/2.

Amakipe ya Rayon Sports ndetse na POLICE FC ateye intambwe iyerekeza muri 1/2 mu mikino y’igikombe cy’amahoro nyuma yo kwitwara neza mu mikino yazo ibanza ya 1/4.

Mu mukino wabereye kuri stade ya Mumena, ikipe ya Rayon Sports yari yakiriwe na Vision FC mu mukino utayigoye cyane n’ubwo iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri yabanje kwihagararaho kugeza igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0.

N’ubwo byagenze gutyo ariko Rayon Sports yatangiranye igice cya kabiri imbaraga, aho ku munota wa 48 Tuyisenge Arsène yayitsindiye igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Charles Bbaale.

Muhire Kevin yakoreweho ikosa ryavuyemo igitego cya kabiri
Muhire Kevin yakoreweho ikosa ryavuyemo igitego cya kabiri

Iyi kipe yakomeje gukina irusha Vision FC maze ku munota wa 60 Bugingo Hakim atsinda igitego cya kabiri kuri Coup-Franc nziza yateye ahana ikosa ryari rikorewe Muhire Kevin.

Bugingo Hakim watsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri
Bugingo Hakim watsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri

Rayon Sports yasimbuje iha umwanya abakinnyi batandukanye barimo Youssef Rharb, Paul Gomis ndetse na Mugisha Francois wasimbuye Mitima Isaac wavuye mu kibuga agize ikibazo ndetse uyu mukino ubanza inawurangiza itsinze ibitego 2-0.

Ku rundi ruhande ku mukino wahuje ikipe ya Police na Gorilla Fc kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino aya makipe yombi yagiye gukina ahuje agahinda nyuma yo gutsindwa yombi ku munsi wa 20 wa shampiyona aho Police Fc yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 naho Gorilla FC yo igatsindwa na Kiyovu Sports igitego 1-0.

Mu gice cya mbere nta buryo budasanzwe bwabonetse yaba ku ruhande rwa Gorilla Fc y’umutoza Gatera Moussa ndetse na Police FC itozwa na Mashami Vincent.

Igice cya kabiri kigitangira nyuma y’iminota 5 gusa, ikipe ya Police FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ismaira Moro.

Abatoza bombi bakomeje gukora impinduka ku mpande zombi gusa ikipe ya Police FC yakomeje kugenzura umukino ndetse wabonaga ko byagoye abasore ba Gorilla FC kubona izamu rya Police FC ryari ririnzwe na Kwizera Janvier “Rihungu”

Nyuma y’iminota 90 y’umukino, umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota ine y’inyongera maze ku munota wa kabiri gusa w’inyongera rutahizamu w’umunya-Ghana Ismaira Moro yongera gutsinda igitego 2 cya Police FC maze umukino urangira kuri ibyo bitego 2 bya Police ku busa bwa Gorilla.

Mu wundi mukino ubanza wa 1/4 wabaye kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Bugesera FC yanganyije na Mukura Victory Sports 0-0 umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe ku mataliki ya 20-21 Gashyantare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka