#PeaceCup: Gasogi United isezereye APR FC muri 1/4

Kuri uyu wa Gatatu hasojwe imikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024, aho ikipe ya Gasogi United yasezereye APR FC iyitsinze kuri penaliti 4-3, Police FC isezerera Gorilla FC mu gihe Bugesera FC yasezereye Mukura VS iyisandiye iwayo.

Mu mukino wabaye saa kumi n’ebyiri aho APR FC yari yakiriwe na Gasogi United, amakipe yombi yari yanganyije umukino ubanza 0-0, APR FC yihariye cyane igice cya mbere cyawo igera cyane imbere y’izamu rya Gasogi United ariko kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri APR FC yatangiye isimbuza ikuramo Joseph Apam Assongue, igashyiramo Mugisha Gilbert. Gasogi United yagitangiye isatira cyane, Kabanda Serge ahusha uburyo bukomeye bw’igitego imbere y’izamu ku ishoti yateye rikomeye rigaca hejuru.

Bitandukanye n’igice cya mbere, icya kabiri Gasogi United ni yo yakiyoboye cyane, yugarira neza ariko isatira cyane byatuma ibona imipira myinshi y’imiterekano irimo koruneri nyinshi. Ku munota wa 78 yabonye koruneri maze itewe umupira ugarukira Hamiss Hakim, wateye ishoti rikomeye rigana mu izamu ari kure, ariko umunyezamu Pavelh Ndzila arishyira muri koruneri itatanze umusaruro.

Gasogi United yakomeje kugaragaza kurusha APR FC mu gice cya kabiri muri rusange yihariye, ariko na yo gutsinda biba ingorabahizi iminota 90 n’itandatu yongeweho irangira banganya 0-0 hitabazwa za penaliti.

Ku ruhande rwa Gasogi United abakinnyi Mbirizi Eric, Iradukunda Axel, Joseph Rama, Hamissi Hakim batsinze penaliti, Kabanda Serge arayihusha mu gihe ku ruhande rwa APR FC, Nshimirimana Ismael Pitchou, Omborenga Fitina na Ishimwe Christian aribo batsinze penaliti, naho Victor Mbaoma na Ruboneka Jean Bosco barazihusha, umukino urangira Gasogi United igeze muri 1/2 itsinze penaliti 4-3 aho izahura na Police FC.

Mu wundi mukino wari wabereye kuri Kigali Pelế Stadium, Police FC yasezereye Gorilla FC igera muri 1/2 nyuma yuko iyitsinze ibitego 2-1 muri uyu mukino wo kwishyura, byatsinzwe na Ismaila Moro kuri penaliti ku munota wa 30 ndetse n’igitego cya Chukwuma Odili ku munota wa 40, ibi byatumye Police FC ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino ibiri, dore ko umukino ubanza yari yatsinze 2-0.

Mu Karere ka Huye Mukura VS yari mu rugo yatunguwe no gusezererwa na Bugesera FC, yari yayisuye nyamara umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0 i Bugesera.

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Gakiza Aimế ku munota wa 40, ni cyo cyatandukanyije impande zombie, Bugesera FC itsinze Mukura VS igitego 1-0 ikagera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, aho izahurira na Rayon Sports.

Abakunzi ba APR FC bagaragaza ko imikinire y'ikipe yabo ibateye impungenge birangira inasezerewe
Abakunzi ba APR FC bagaragaza ko imikinire y’ikipe yabo ibateye impungenge birangira inasezerewe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyamara APR FC nta mutoza ifite.

Tuvuge ko izatwara Championnat kandi ibyo rwose nta gitangaza.

Ariko se ibikombe 5 byose amaze gukinira wasobanura ute ko nta na kimwe yatwaye:

Super Cup,
Champions League,
Mapinduzi Cup,
Heroes Cup,
Peace Cup,

Ubuyobozi bukwiye gutangira gushaka umusimbura.

Byinzuki Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 22-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka