Nyaruguru: Abaturage bakomeje kwishimira amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup

Abaturage bakina ndetse n’abitabira amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup baratangaza ko aya marushanwa ari ingirakamaro kuribo.

Ubwo aya marushanwa yari ageze muri ¼ cy’irangiza mu mpera z’icyumweru gishize batangaje ko aya marushanwa abaha umwanya wo kwidagadura kandi bagasabana.
Munyemana Emmanuel wo mu murenge wa Ngoma, avuga ko buri mwaka iyo aya marushanwa atangiye yumva anezerewe kuko aba agiye kwirebera ibirori by’umupira w’amaguru.

Abaturage bitabira aya marushanwa ari benshi, kandi baba bafana cyane
Abaturage bitabira aya marushanwa ari benshi, kandi baba bafana cyane

Yongeraho ko ikindi kimutera kunezerwa mu gihe cy’aya marushanwa ngo ari uko umurenge wabo ukunze kwitwara neza,ndetse ukanegukana igikombe ku rwego rw’akarere.

Ati:”Ibi biba ari ibirori bya ruhago hano iwacu muri Nyaruguru. Umurenge wa Ngoma rero nitwe dutwara ibikombe buri mwaka, mbese ntamuntu ujya aduhiga”.

Dore uko imikino ya ¼ yagenze mu karere ka Nyaruguru:

Mu bagabo

Ngoma yatsinze Kibeho ibitego 2 ku busa.
Ruramba yatsinze Busanze ibitego 3 ku busa.

Abambaye ubururu n'umweru ni ikipe y'abagabo ya Ngoma, naho abambaye umweru n'umutuku ni ikipe ya Kibeho
Abambaye ubururu n’umweru ni ikipe y’abagabo ya Ngoma, naho abambaye umweru n’umutuku ni ikipe ya Kibeho

Mu bagore

Nyagisozi yatsinze Munini igitego kimwe ku busa
Ngoma yatsinze Kibeho igitego kimwe ku busa
Ngera yanganyije na Busanze ubusa ku busa, hitabazwa penaliti,Ngera itsinda 2 kuri imwe ya Busanze.

Aya marushanwa anitabirwa n'amakipe y'abagore
Aya marushanwa anitabirwa n’amakipe y’abagore
Ikipe y'abagabo y'umurenge wa Busanze
Ikipe y’abagabo y’umurenge wa Busanze
Ikipe y'abagabo y'umurenge wa Ruramba
Ikipe y’abagabo y’umurenge wa Ruramba

Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ni amarushanwa agamije guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza,kugira umuco wo kurushanwa no guteza impano z’umupira w’amaguru imbere,gushishikariza abaturage guteza imbere aho batuye,gushishikariza abaturage kunoza imiyoborere myiza mu turere batuyemo binyuze muri siporo,gutanga ubutumwa kuri gahunda za leta ndetse no kuzamura impano zigaragara mu mupira w’amaguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka