Nyanza: Bralirwa yapfunyikiye umurenge wa Busoro ibitego 2-1

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 u Rwanda rumaze rwibohoye kuri uyu wa 04 Nyakanga 2013 ikipe ya Bralirwa yapfunyikiye umurenge wa Busoro ibitego 2 kuri 1 mu mukino ya gicuti wahuje ayo makipe yombi.

Abanyabusoro bari bitabiriye uwo mukino basaga 5000 kuko ku kibuga cya Gitwa wabereyeho abafana bari bakubise bacyuzuye. Muri uwo mukino ikipe ya Busoro niyo yabanjemo igitego cyatsinzwe na Rutahizamu wayo Janvier mu gice cya mbere.

Abakinnyi b'amakipe yombi Bralirwa na Busoro bari babukereye.
Abakinnyi b’amakipe yombi Bralirwa na Busoro bari babukereye.

Ubwo umukino wari ugeze mu gice cya kabiri ikipe ya Bralirwa yagarutse imeze nk’iyariye amavubi n’uko rutahizamu wayo Mbaraga Alexis ahita anyeganyeza inshundura ku munota wa 53 w’umukino.

Ku munota wa 78, umukinnyi NDAYISABA bahimba Salus yashyizemo agashinguracumu umukino urangira utyo maze abafana b’ikipe ya Busoro ubukonje burabataha.

Ikipe ya Bralirwa yatsinze ibitego 2-1.
Ikipe ya Bralirwa yatsinze ibitego 2-1.

Mu bigaragara uwo mukino waranzwe n’ishyaka n’urukundo urangira usojwe n’ubusabane bw’amakipe yombi.

Mbarubukeye Vedaste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, yabwiye abaturage kimwe n’abakinnyi b’amakipe yombi ko uwo mukino utari igamije ahanini kurushanwa mu buryo bw’imitsindire ahubwo ko wari ugamije guhuriza hamwe abantu bakidagadura bishimira ko baciye ukubiri n’ibyari bibaboshye ariko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ikabibabohora.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka