Nyanza: Abafana b’amikoro macye b’ikipe ya Rayon Sport bashyiriweho uburyo buborohereza gutanga imisanzu

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon mu karere ka Nyanza bufatanyije na sosiyete y’itumanaho ya MTN, Rwanda batangije uburyo bushya bwo gufasha abafana bayo bafite amikoro macye gutanga imisanzu bakoresheje ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa.

Abdallah Murenzi, perezida w’ikipe ya Rayon Sport, asobanura ko ubwo buryo buzorohereza abafana b’amikoro macye kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’ikipe yabo dore bamwe muri bo babyisabiye.

Ibyo bizafasha buri wese kohereza amafaranga 100 akoresheje telefoni ye igendanwa hanyuma buri uko yohereje abe ayiteye inkunga.

Abakinnyi b'ikipe ya Rayon nyuma y'imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02/03/2013.
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02/03/2013.

Ku ruhande rw’abafana, bishimiye ubwo buryo bavuga ko bugiye kubafasha gushyigira ikipe ya Rayon Sport bashingiye ku mikoro ya buri wese.

Marcel Uwizeye, umwe mu bafana b’ikipe ya Rayon Sport mu karere ka Nyanza, avuga ko buri uko abonye igiceri cy’amafaranga 100 azajya yohereza. Ubwo buryo bworoheye n’udafite umurongo wa telefoni ya MtN kuko ashobora kwifashisha n’undi wese akamuha igiceri cy’ijana akamwoherereza.

Nk’uko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bubisobanura umufana arasabwa kwifashisha telefoni ye ya MTN akajya ahandikirwa ubutumwa bugufi akandikamo “Gikundiro” akohereza kuri 41 40 ubwo akaba ayiteye inkunga. Uko yohereje inshuro nyinshi niko aba arushijeho kuyitera inkunga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

gutera inkunga ikipe yacu dukunda gikundiro turi i Burundi twabigenza dute?

Bigirimana Jean Paul yanditse ku itariki ya: 8-03-2013  →  Musubize

GUTANGA AMAFARANGA NUKUBIGENZA GUTE KODETUZAJYA DUKORESHA NIYIHE

bizimana jdamascene yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

Rayon sport noneho yanakiye kuri cash n"igiceri cy’ijana ntigisiga. Ha ha ha ha ubwo abafana nibigomwe M2U ya telefoni ariko bashyigikire ikipe.

Murungi yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka