Nyandwi azasimbura Okoko muri Musanze FC mu gice kibanza cya shampiyona

Ikipe ya Musanze FC itangaza ko yarangije kwemeza ko uwari umutoza wungirije Nyandwi Idrissa ari we ugiye kuba atoza iyi kipe nk’umutoza mukuru nyuma y’igenda ry’uwari umutoza wayo Okoko Godfroid werekeje muri Mukura FC.

Ikipe ya Mukura yemeje ku mugaragaro ko umutoza Okoko ari we ugiye kuyitoza nyuma yaho bavuze ko yarushije abandi batoza batanu bari bifuje gutoza iyi kipe y’i Huye, abatoza amazina yabo atashyizwe hanze.

Okoko wari wabanje kwangirwa kuva mu ikipe ya Musanze, yatangazaga ko itamurekura mbere y’ukwezi, yaje kwemererwa kwerekeza i Huye, mu ikipe imaze kwirukana abatoza batatu nyuma yaho uyu Murundi ayiviriyemo mu mwaka wa shampiyona wa 2011-2012.

Abatoza bari bungirije Okoko (uhagaze) ni bo basigaranye Musanze FC.
Abatoza bari bungirije Okoko (uhagaze) ni bo basigaranye Musanze FC.

Amakuru amwe n’amwe yavugaga ko ikipe ya Musanze ishobora kuba na yo yahise yizanira umutoza Kayiranga Baptiste wahoze muri Mukura, gusa aya makuru ubuyobozi bwayahakanye.

Umunyamabanga w’ikipe ya Musanze FC, Mussa yatangarije Kigali Today ko kugeza mu kwa mbere ikipe izaba itozwa n’abari abatoza bungirije barangajwe imbere na Idrissa.

“Komite yemeje ko ikipe izaba ikomezanya n’umutoza wungirije (Idrissa) akazafatanya na diregiteri tekinike (Rafiki Nshimiyimana) ndetse n’uwari umutoza w’abazamu (Harelimana Gilbert) kugeza igice cyibanza cya shampiyona kirangiye”; Mussa.

Ikipe ya Musanze FC.
Ikipe ya Musanze FC.

Rafiki na Nyandwi wahoze ari n’umukinnyi w’iyi kipe, ni bo n’ubundi bari basigaranye ikipe ya Musanze nyuma y’umunsi wa 24 wa shampiyona iheruka, ubwo iyi yari imaze gusezerera abari abatoza bayo Barak Hussein na Nshimiyimana Maurice Maso.

Okoko asize Musanze ku mwanya wa munani n’amanota icyenda, aho irushwa amanota ane yonyine na Kiyovu Sports ya gatatu magingo aya.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka