Ntampaka na De Gaulle bemeranyije kuvugira Rayon Sports ngo igurizwe na Ferwafa

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Ntampaka Theogene ndetse n’uw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle, baraye bagiranye ibiganiro bigamije gushakira ubufasha ikipe ya Rayon Sports ngo ibe yakwishyura umwenda ifitiye uwari umutoza wayo Raoul Shungu.

Nkuko Ferwafa ibitangaza, ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarariwe na Ntampaka, bwasabye Ferwafa ko yabaguriza amafaranga kugirango batazarenza itariki biyemeje yo kwishyura uwari umutoza wayo, aho iyi kipe yari yiyemeje ko intangiriro z’ukwezi kwa gatatu zazasiga ntacyo uyu mugabo abishyuza.

Nyuma yo kugezwaho iki cyifuzo, umuyobozi wa Ferwafa Vincent Nzamwita, yemeye ko agiye gusaba komite nyobozi y’iri shyirahamwe ko baba bahaye Rayon Sports amafaranga yo kwishyura Raoul Shungu maze iyi kipe na yo ikazaba yishyura Ferwafa mu minsi iri imbere.

Ferwafa ishobora gufasha Rayon Sports gukemura ikibazo cya Shungu
Ferwafa ishobora gufasha Rayon Sports gukemura ikibazo cya Shungu

Ikipe ya Rayon Sports ikaba igitegereje imyanzuro izafatwa na komite nyobozi y’iri shyirahamwe.

Nyuma yo kurega Rayon Sports akayitsinda, akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA , tariki 22/03/2012 kategetse iyi kipe kwishyura Raoul Shungu amadorali 31 218 by’imyenda bari bamubereyemo kuva mu mwaka wa 2009, amadorali yagombaga kwiyongeraho n’inyungu z’ubukererwe.

Raoul Shungu na FIFA batangaza ko ikipe ya Rayon Sports ishigaje kwishyura uyu wari umutoza wayo amadorali ya Amerika 9 583 yiyongeraho inyungu y’ubukererwe ingana n’andi 9 360$ maze bikabyara amadorali 18 943$ angana na 13 332 599 Frw.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ni ukuri ferwafa ibikoze yaba itsindagiye ireme ry imiyoborere myiza leta yubumwe yimakaje mu rwa gasabo. ferwafa nikomereze aho nibyiza gusa ntibe rayon gusa nizindi zahura nibibazo zifashwe imana ibahe guhirwa kandi yiyereke coach ntagwabira aruhukire mu mahoro yayo.

nkundimana yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ayiwe! Rayonsport yakabaye iguriza FERWAFA, ubu niyo iri kugurizwa na Ferwafa.Ariko Mana, tabara rayon. Iyi kipe ifite ibikenewe byose ngo igire umutungo wayo bwite kandi utubutse. None ndebera. Mana we!

asjgc yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

mwaba mukoze cyane pe kuko umuyobozi mwiza nureberera intama ze zose

kamuzinzi yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

mwaba mukoze cyane pe kuko umuyobozi mwiza nureberera intama ze zose

kamuzinzi yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka