Ntagwabira yahagaritswe gutoza mu Rwanda imyaka itanu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye Ntagwabira Jean Marie waherukaga gutoza Rayon Sport igihano cyo kudatoza ikipe iyo ariyo yose mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu kubera guhamwa na ruswa yatanze mu mupira w’amaguru.

Itagangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA kuri uyu wa kane tariki 04/10/2012, rivuga ko icyemezo cyo guhagarika Ntagwabira cyafashwe nyuma y’aho ishami ry’amategeko muri FERWAFA rusuzumye ibyavuye mu kwisobanura kwa Ntagwabira imbere y’akanama ka FERWAFA, ku kibazo cya ruswa byavugwaga ko yigeze gutanga ubwo yari umutoza wa Kiyovu Sport.

Muri icyo kibazo cya ruswa kandi harimo n’umufana wa Rayon Sport witwa Issa Kayinamura, byavuzwe ko ari we wakiriye amafaranga yahawe na Ntagabwira kugira ngo ayashyikirize abakinnyi ba Rayon Sport.

Icyo gihe Rayon Sport yatozwaga na Kayiranga Baptiste yari ifitanye umukino na Kiyovu Sport yatozwaga icyo gihe na Ntagwabira Jean Marie, ari nawe washyikirije amafaranga ya ruswa umufana wa Rayon Sport Issa Kayinamura kugira ngo ayashyikirize abakinnyi b’ikipe ye, maze ngo baritsindisha.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryafashe icyemezo cyo kubuza Issa Kayinamura kugera ku kibuga icyo aricyo cyose mu Rwanda cyakiniweho umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itanu.

Ikibazo cya ruswa cyatangiye kuvugwa kuri abo bagabo nyuma y’aho Ntagwabira agiraniye ikiganiro n’abanyamakuru tariki 06/07/2012, ubwo yasezeraga mu ikipe ya Rayon Sport, agashyira hanze bimwe mu bibazo iyo kipe ikunze guhura nabyo harimo na ruswa rimwe na rimwe ihabwa abakinnyi.

Ntagwabira watoje amakipe akomeye mu Rwanda nka APR FC, Atraco, Kiyovu Sport na Rayon Sport, yahagaritse gutoza Rayon Sport tariki 06/07/2012, kugeza ubu akaba ari nta yindi kipe arongera gutoza mu Rwanda.

Igihe cyose atajuririra icyemezo yafatiwe ngo agirwe umwere, akaba atazongera gutoza ikipe iyo ariyo yose mu Rwanda mu myaka itanu ndetse n’ikipe igihugu nk’umutoza wungirije nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ribisobanura.

Twifuje kumenya icyo ba nyiri ugufatirwa ibihano babivugaho ntibyadukundira, ariko turacyabikurikirana.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo ngeso yakunze kugaragara mubatoza,n,abakinnyi bamwenabamwe igomba gucika vuba nabwangu hifashishijwe ibihano bikaze nk,ibyobyafatiw,uwo mutoza niyongirwa mufana.ntabwo ariyo case yonyine n,ukw,ariyo yashyizw,ahagaragara nawese ngw,ikipe yatsinzw,ibitego 8 ubundi ngw,ikipe yasubits,imikino yayo ngw,itegereje kumenya Resultant zavuy,ahandi ,ibya ruhago yacu byo n,agahomamunwa.

Harerimana Ernest yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka