Ndahinduka ukinira Bugesera FC yo mu cyiciro cya kabiri yahamagawe mu ikipe y’igihugu

Michel Ndahinduka, rutahizamu wa Bugesera FC yahamagawe mu ikipe y’igihugu izatangira imyitozo ku cyumweru tariki 26/05/2013, yitegura gukina na Mali umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.

Ntabwo byari bimenyerewe ko umukinnyi wo mu cyiciro cya kabiri ahamagarwa mu ikipe y’igihugu, ariko guhamagarwa kwa Ndahinduka bituruka ahanini ku uko yitwaye ari kumwe n’ikipe ye ya Bugesera akayifasha kugera muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, ari nayo mpamvu umutoza Eric Nshimiyimana yamutekerejeho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo Nshimiyimana yatangazaga urutonde rw’abakinnyi 26 bagomba gutangira imyitozo, yavuze ko, kimwe n’abandi bakinnyi, yatoranyije Ndayinduka agendeye ku kuntu yigaragaje muri uyu mwaka, byaba mu mikino y’icyiciro cya kabiri ikipe ye ya Bugesera iherereyemo, ndetse no mu gikombe cy’Amahoro.

Ndahimduka uhagaze inyuma iburyo yambaye numero 9, yigaragaje muri Bugesera FC muri uyu mwaka.
Ndahimduka uhagaze inyuma iburyo yambaye numero 9, yigaragaje muri Bugesera FC muri uyu mwaka.

Uretse kuba yarafashije Bugesera FC kugera muri ½ mu gikombe cy’Amahoro, iyo kipe yari inafite amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka, ariko igatsindirwa muri ½ cy’irangiza, Ndahinduka yayitsindiye ibitego 21, mu marushanwa yose iyo kipe yo mu karere ka Bugesera yitabiriye muri uyu mwaka.

Umutoza Nshimiyimana yatangaje ko we na Kayiranga Baptiste umwungirije bamaze ukwezi kose bitegereza abakinnyi batandukanye bibanda cyane ku bakiri bato.

Avuga kandi ko batazongera gutekereza cyane ku bakinnyi bakina hanze, ahubwo bashaka kubakira umupira ku bakinnyi bakiri batoya bakina mu Rwanda, ngo urutonde rw’abo bashyize ahagaragara aribo babona ko bari bakwiye guhamagarwa.

Mu bakinnyi bahamagawe bakina mu Rwanda, APR FC ifitemo abakinnyi 9, Rayon Sport ifitemo abakinnyi 4, Police ifitemo nayo abakinnyi 4, Isonga FC ifitemo abakinnyi 2 naho AS Kigali na Bugesera FC zikagiramo umukinnyi umwe umwe.

Abakinnyi 26 bahamagawe:

Abanyezamu: Jean Claude Ndoli (APR), Gerard Bikorimana (Rayon Sport), Steven Ntaribi (Isonga), Evariste Mutuyimana (Police)

Abakina inyuma: Salomon Nirisarike (Royal Antwerp), Gasana Eric uzwi ku izina rya Mbuyu Twite (Yanga), Emery Bayisenge (APR), Jean Bosco Ngaboyisibo (APR), Abouba Sibomana (Rayon Sport), Faustin Usengimana (Rayon Sport), Michel Rusheshangoga (APR), Ismail Nshutiyamagara (APR)

Abakina hagati: Fabrice Twagizimana (Police), Jean Baptiste Mugiraneza (APR), Tumaine Ntamuhanga (APR), Jean Claude Iranzi (APR), Mouhamed Mushimiyimana (AS Kigali), Andrew Buteera (APR), Niyonzima Haruna (Yanga), Patrick Sibomana (Isonga), Aphrodis Hategekimana (Rayon Sport)

Abakina imbere: Olivier Karekezi Fils (AC Bizertin), Elias Uzamukunda (AS Cannes), Meddie Kagere (Police), Peter Kagabo (Police), Michel Ndahinduka (Bugesera).

Abari bahamagwe mu mavubi ubushize.
Abari bahamagwe mu mavubi ubushize.

Uretse bamwe mu bakinnyi bigaragaje mu minsi ishize bakina hanze y’u Rwanda batahamagawe kubera politike yo kuzamura abakinnyi bakiri batoya, muri urwo rutonde kandi ntabwo hagaragaramo Djamal Mwiseneza wa Rayon Sport na Sekamana Maxime wa APR FC bigaragaje cyane muri shampiyona y’uyu mwaka.

Ikipe y’igihugu iratangira imyitozo kuri icyi cyumweru tariki ya 26/05/2013, mbere y’uko yerekeza i Bamako muri Mali aho izakina na ‘Les Aigles du Mali’ tariki 09/06/2013.

Iyo kipe kandi nyuma yo kuva muri Mali izakomeza gutegurwa kugirango izanifashishwe mu mukino u Rwanda ruzakina na Algeria tariki 16/06/2013 i Kigali, uwo mukino nawo ukazaba uri mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isis.

Nubwo u Rwanda rukirimo kwitabira iyi mikino, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi yararangiye. Amahirwe makeya yari asigaye yayoyotse ubwo u Rwanda rwatsindwaga ibitego 2-1 mu mukino ubanza rwakinnye na Mali i Kigali, binaviramo Milutin Micho watozaga Amavubi gusezererwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndahinduka numukinnyi wukuri,mbase nuwibihe byose gusa umutoza azikureba kure

Habimana isidore yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

uriya mwana NDAHINDUKA MICHEL ndabona ari umukinnyi uteye ubwoba mukomeje kumuha icyizere yageza ikipe kure yurwanda kuko nanyje nitegereje ubuhanga afite sibyo gushakisha gusa umutoza yarebye kure ndamushimira murakoze

Habimana isidore yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka