Aba bakinnyi bari bamaze iminsi bari mu gihugu cya Kenya, byaje kurangira ikipe ya Rayon Sports ibahaye impapuro zibemerera gukina mu gihugu cya Kenya, nyuma yo gutangwaho akayabo k’amadorali ya Amerika 8 000(arenga gato 5 600 000).
Emmanuel Niyomusabye uvugira Rayon Sports atangariza itangazamakuru, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kugurisha aba bakinnyi kuko bari bagaragaje ubushake bwo kwigira muri Kenya, mu gihe ikipe ya Rayon Sports ibicishije ku rubuga nkoranyambaga rwayo, yashimiye aba basore bombi ibyo bakoreye iyi kipe.
Ibi ariko ntabwo byarangiriye aha,dore ko vice perezida wa Rayon Sports Gakumba Jean Claude yaje gukoresha urubuga rwe rwa Facebook akoresha amagambo yagaragaje ko asa nk’ugereranya ko kugurisha aba basore bombi ari nko gutanga amatungo yari atangiye kunanirana aho yagize ati.
Aganira n’itangazamakuru, Nizigiyimana Karim Makenzi yavuze ko ibi bitamushimishije na gato kuko Rayon Sports yayivuyemo neza kandi ari ikipe ahoza ku mutima.
“Cyari icyemezo gikomeye kuva muri Rayon Sports ariko niko mu buzima bigenda hari ubwo bukujyana aho bushaka”.
“Rayon Sports ni ikipe nagiranye na yo ibihe byiza ndetse n’abafana bayo twari tubanye neza. Gusa, sinashimishijwe n’amagambo yatangajwe na vice perezida wayo kuri Facebook ubwo twari tugiye, yarambabaje cyane”, Makenzi abwira Kigali Today.
Makenzi na Abuba kugirango berekeze muri Kenya, bahawe ibihumbi 18,500 by’amadolari buri muntu hanyuma buri wese agaha Rayon Sports ibihumbi bine. Bombi bagiye kujya bahembwa umushahara ungana n’amadolari 1,700 ($1,700) ku kwezi.
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
umuyobozi utazi no kwandika se!!! yarahaz urwagwa ubwo mumubabarire
Uriya se ubundi ni umuyobozi wa Rayon kweri, sha ntacyo mvuze uko muzi ntiyigeze akunda sport kuva yabaho, keretse niba yarabyize ageze I nyanza. Dukeneye impinduka ntago wafata umuntu utazi agaciro k’umukinnyi ngo umushyire hariya ngo ni umuyobozi, nzagaruka muri Rayon ni tutafatanya ubuyobozi bwa Rayon n’akarere.
ntibyagakwiye ko amugereranya n’itungo. byo byonyine ibyo yadukoreye nk’unuryango wa rayon sport ni byinshi cyane twagakwiye kubimwubahira.
Uvuga gutyo ntazi agaciro mwari mudufitiye mwihorere uwo nitesha mutwe kandi GROMARIA yabaguze kuko mushoboye ahubwo courage kandi muzahirwe twe ntituzabibagirwa nka bakunzi ba Gikundiro
Umva muvandimwe Mackenzi, bariya nti bakakubabaze kuko ntibaba bazi iyo biva niyo bijya. Jye nzahora nkwibuka kubyo wadukoreye nk’Abarayo.
Turabakunda kandi tuzahora tubakunda nk’abafana b’akadasohoka ba Rayo sport.
N’umugore ataranga umugabo. Ntibiguteshe umwanya ahubwo n’ahongaho nimukwakwanye kuko nabyo biduhesha ishema ko twabanye n’abagabo.
Umva muvandimwe Mackenzi, bariya nti bakakubabaze kuko ntibaba bazi iyo biva niyo bijya. Jye nzahora nkwibuka kubyo wadukoreye nk’Abarayo.
Turabakunda kandi tuzahora tubakunda nk’abafana b’akadasohoka ba Rayo sport.
N’umugore ataranga umugabo. Ntibiguteshe umwanya ahubwo n’ahongaho nimukwakwanye kuko nabyo biduhesha ishema ko twabanye n’abagabo.