Musanze yamaze gusinyisha myugariro wa APR FC

Muri gahunda yayo yo kwiyubaka ngo izabashe kuba ikipe ishinze imizi mu kiciro cya mbere, ikipe Musanze FC yamaze gusinyisha myugariro wa APR FC, Bebeto Lwamba.

Hussein Baraka, umutoza mukuru wa Musanze FC, yemeza ko uyu mukinnyi yamaze kwemera kubasinyira ndetse no gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe, gusa ngo baracyakomeje gahunda yo kwiyubaka.

Uyu mutoza avuga ko Bebeto ari umukinnyi ukomeye, wakiniye amakipe azwi, bityo akaba yizeye ko azatanga umusaruro ugaragara ku ikipe yabo muri shampiyona itaha.

Ikipe ya Musanze imaze gusinyana amasezerano n’abakinnyi baturuka mu makipe akomeye haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo bagera ku 10.

Akarere ka Musanze kemeye gutera inkunga ingana na miliyoni 100 mu 120 agize ingengo y’imari y’iyi kipe muri uyu mwaka, maze andi asigaye akazatangwa n’abafana ndetse n’abandi baterankunga.

Musanze FC yegukanye itike yo kwinjira mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri, itsinze AS Muhanga kuri penaliti eshanu kuri enye. Aya makipe yombi yahise azamukana mu kiciro cya mbere.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka