Mukura ngo ntabwo izasezerera Sebanani ahubwo izashaka abamufasha

Nyuma yo kutavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport ndetse bikavugwa ko umukinnyi Sebanani Emmanuel ‘Crespo’ ashobora kwirukanwa, ubuyobozi bw’iyo kipe buratangaza ko buzamugumana ndetse bakanashaka abandi bakinnyi bo kumwunganira.

Sebanani wavuzweho cyane gutoroka iyo kipe akaburirwa irengero igihe kirekire, yaje kugaruka muri Mukura ndetse ubuyobozi bw’iyo kipe bumuha uruhushya rwo kujya gukora igeragezwa mu gihugu cya Oman nk’uko twabitangarijwe na Olivier Mulindahabi, Umunyamabanga mukuru wa Mukura Victory Sport.

Mulindahabi yagize ati “Sebanani aracyari umukinnyi wacu cyane. Ndetse ubwo yajyaga muri Oman nitwe twamuhaye uruhushya.

Biteganyijwe ko agaruka kuri uyu wa kane, hanyuma akatubwira ibye uko byagenze muri Oman, twasanga batazamugura, akagumana natwe na kibazo turacyamukeneye”.

Sebanani Emmanuel ‘Crespo'.
Sebanani Emmanuel ‘Crespo’.

Mulindahabi avuga ahubwo ko mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe no kuyivugurura bateganya kugura abandi bakinnyi batatu, gusa ntabwo amazina yabo arashyirwa ahagaragara.

Abo bakinnyi bazaza basimbura bamwe mu bakinnyi batandatu baherutse gusezererwa n’iyo kipe yo mu karere ka Huye, kubera umusaruro mukeya.

Abo bakinnyi basezerewe ni Mujyanama Fidele, Niyonizeye Emmanuel na Gahunde Ezequiel bakinaga inyuma nka ba myugariro, hari kandi Niyonsaba Anselme na Hatungimana Deo bakinaga hagati ndetse na Twagizimana Regis wakinaga nka rutahizamu.

Nubwo abo bakinnyi batandatu bari bagifitanye amasezerano na Mukura, ubuyobozi bw’iyo kipe buvuga ko abo bakinnyi basezerewe ari nta zindi nkurikizi, kuko ngo amasezerano bagiranye avuga ko bazasezererwa nta mperekeza igihe cyose bazaba badatanga umusaruro ukwiye.

Biteganyijwe ko umutoza Kaze Cedric ageza ku buyobozi bwa Mukura amazina y’abakinnyi batatu ashaka kugura yibanze cyane ku bakina hagati ndetse n’imbere, bakazagurwa bitarenze tariki 24/01/2013, nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Imikino ya shampiyona ibanza (phase aller) yarangiye Mukura iri ku mwanya wa munani n’amanota 16. Imikino yo kwishyura izatangira tariki 26/01/2013, icyo gihe Mukura ikazakina na AS Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka