Muhawenimana Claude yasabwe gushaka uko abafana bagaruka ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda

Muhawenimana Claude wari usanzwe ari umuyobozi w’abafana ba Rayon Sport ku rwego rw’igihugu, yagizwe by’agateganyo umuyobozi w’abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi hagamijwe gutegura kuzayishyigikira mu mukino izakina na Mali tariki 24/3/2013.

Mu itangazo ryashyizweho umukino n’Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda-FERWAFA Gisanura Raoul Ngenzi, rivuga ko Muhawenimana Claude n’ikipe bazakorana ako kazi ko kuyobora abafana b’Amavubi, bashyizweho ku bwumvikane hagati ya FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bafite mu nshingano ikipe y’igihugu Amavubi.

Nguwo Muhawenimana Claude wagizwe umukuru w'abafana b'ikipe y'u Rwanda.
Nguwo Muhawenimana Claude wagizwe umukuru w’abafana b’ikipe y’u Rwanda.

Muhawenima wagizwe umuyobizi mukuru, yungirijwe na Gatete George, akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa Komite y’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu, naho Manzi Gatsinzi Jean Marie Vianney akaba yagizwe Umunyamabanga w’iyo komite y’abafana b’Amavubi.

Mu nshingano bahawe bamaze gushyirwaho, hari cyane cyane gutegura gufana ikipe y’igihugu mu mukino ifitanye na Mali tariki 24/03/2013, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Ngo abafana basigaye barabaye inkene ku bibuga by'u Rwanda.
Ngo abafana basigaye barabaye inkene ku bibuga by’u Rwanda.

Hari kandi gukora inyigo y’ukuntu abafana bagaruka ku bibuga, kuko muri iki gihe usanga baragabanutse ku buryo bugaragara, bakaba kandi basabwe no gushyiraho inzego z’abafana b’ikipe y’igihugu hirya no hino mu gihugu kuva ku nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’igihugu.

Muhawenimana wishimiye kuyobora Komite nyobozi y’abafana b’amavubi yadutangarije ko afatanyije na bagenzi be bagiriwe icyizere, bagiye gutangira kuzenguruka hirya no hino mu ntara, bakangurira Abanyarwanda gufana Amavubi ari nako bashyiraho Komite nyobozi muri utwo duce, kugira ngo umukino wa Mali uzitabirwe n’abafana benshi.

Komite nshya y'abafana yasabwe kwiga uburyo abafana bagaruka ku bibuga.
Komite nshya y’abafana yasabwe kwiga uburyo abafana bagaruka ku bibuga.

Mu bandi bazafasha iyo komite gushyira mu bikorwa inshingano bahawe harimo Kayisana Breda washinzwe gucunga umutungo n’ibikoresho, Kwizera Kivuye Anitha na Ndayisenga Davies bashinzwe kwamamaza no gushaka umutungo.

Hari kandi Butera Pascal na Sebarinda Frederic bashinzwe imyitwarire ndetse na Barikana Eugene, Ntidendereza William na Rugina Elisabeth bashinzwe ubujyanama.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka