Micho yagizwe umutoza wa Al Hilal

Milutin Sredojević Micho watozaga Ikipe y’igihugu ya Uganda nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ubu yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani.

Micho yagizwe umutoza mukuru wa Al Hilal mu nama idasanzwe y’abayobozi bakuru b’iyi kipe yateranye ku wa gatandatu, tariki ya 07/03/2015.

Micho akiri mu mavubi.
Micho akiri mu mavubi.

Mbere gato y’uko agirwa umutoza mukuru wa Al Hilal, Micho yari amaze gusezererwa n’ikipe ya Mozambique y’abatarengeje imyaka 23 mu mukino wari warangiye ari ubusa ku busa hakiyambazwa Penaliti, Mozambique itsinda 4-1. Uyu mukino wari mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino izwi nka All African Games.

Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda, Uyu munya Serbia watozaga ikipe ya Uganda azajya ahabwa umushahara ukubye kabiri amadolari y’Amerika ibihumbi 80 yahabwaga ku kwezi mu gihugu cya Uganda.

Micho ahabwa akazi ko gutoza Uganda.
Micho ahabwa akazi ko gutoza Uganda.

Si ubwa mbere Micho atoje iyi kipe ya Al Hilal kuko yayibereye umutoza mukuru mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2011 anayigeza muri ½ cy’irangiza muri ‘Champions League’ na ‘Confederation Cup’, aho yavuye yerekeza mu Rwanda gutoza ikipe y’Igihugu “Amavubi”.

Uyu ushobora kuba ariwo mukino wa nyuma atoje Uganda.
Uyu ushobora kuba ariwo mukino wa nyuma atoje Uganda.

Milutin Sredojević Micho kandi yanatoje amakipe arimo Yougoslavia y’abatarenegeje imyaka 20, atoza Villa Sc muri 2001-2004, Saint George yo muri Ethiopia, Orlando Pirates yo muri Afrika y’epfo, ndetse na Young Afrikans yo muri Tanzania.

Micho wari wagizwe umutoza mukuru wa Uganda ariki ya 21/05/2013 nyuma yo gusezerwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yerekeje muri Al Hilal yari asigaje amezi abiri ngo amasezerano ye na Uganda arangire.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka