Manchester City ikomeje gutera intambwe yo gutwara Shampiyona

Ikipe ya Manchester City yakomeje kwiyongerera ikizere cyo gutwara igikombe cya Shampiyona mu gihugu cy’ubwongereza kuko kugeza ubu irusha Liverpool iyikurikira amanota 2 n’ibitego bigera kuri 13 izigamye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Gicurasi 2014, Manchester City yongereye amahirwe itsinda Aston Villa ibitego 4-0. Mu gihe hasigaye umukino umwe gusa wa shampiyona, ikipe ya Manchester City ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 83 mu gihe Liverpool iyikurikira ifite 81.

Edin Dzecko uzamuye ukuboko yishimira cyane amahirwe yongereye Manchester City yo gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda ibitego 2 muri bitego 4 batsinze.
Edin Dzecko uzamuye ukuboko yishimira cyane amahirwe yongereye Manchester City yo gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda ibitego 2 muri bitego 4 batsinze.

Kuwa 11 Gicurasi, Manchester City ikazakira Westham United, mu gihe izaba iyitsinze ikazahita yegukana igikombe cya Shampiyona. Liverpool yo izakira New Castle United ikaba yagira amahirwe yo gutwara Shampiyona mu gihe Manchester City yaba yatsinzwe cyangwa yanganyije.

Mu gihugu cya Espagne ho ikipe ya Real Madrid nayo yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona muri icyo gihugu yigabanirije amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma yo kunganya na Real Valladolid igitego 1-1.

Nyuma yo kunganya na Real Valladolid 1-1, Real Madrid yigabanirije amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona.
Nyuma yo kunganya na Real Valladolid 1-1, Real Madrid yigabanirije amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona.

Mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa, Real Madrid ikaba iri ku mwanya wa 3 n’amanota 84, Barcelona ku mwanya wa kabiri n’amanota 85 naho Atletico Madrid inahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe ikaba ifite amanota 88.

Mu gihe Atletico Madrid yatsinda umukino umwe gusa mu mikino ibiri isigaje yaba yiyongereye amahirwe menshi cyane yo gutwara iki gikombe cya Shampiyona. Mu gihe yatsindwa Barcelona igatsinda imikino yayo yose Barcelone nayo ikaba yaba ifite amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

twishimiye umutoza wikipe yigihugu naze atugarurire ibyishimo tutaherukaga. dusaba ko abamuzanye bezirinda kumuvangira mukazike.

itangishaka philemon yanditse ku itariki ya: 12-05-2014  →  Musubize

ashobora kuba yari yabitekerejeho.

NKAYIMANA yanditse ku itariki ya: 8-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka