Louis van Gaal yagizwe umutoza wa Manchester United anahabwa miliyoni 200£ zo kugura abakinnyi

Nyuma yo gusezererwa kwa David Moyes muri Manchester United, byavugwaga ko umuholandi Louis Van Gaal ashobora kuzamusimbura, none inkuru yabaye impamo kuri uyu wa mbere ubwo uwo mugabo utoza ubu ikipe y’igihugu y’Ubuholandi yasinyaga amasezerano y’imyaka utatu yo gutoza Manchester United, akanahita ahabwa miliyoni 200 z’amapounds ngo agure abakinnyi.

Akimara gusinya amasezerano y’imyaka itatu aho azajya ahembwa miliyoni 6 z’ama Pounds ku mwaka, Van Gaal w’imyaka 62, yatangaje ko azakorana na Ryan Giggs nk’umutoza uzaba amwungirije, nyuma y’amasaha makeya yari ashinze, atangaje ko ahagaritse burundu gukinira Manchester United nyuma y’imyaka akora ako kazi.

Van Gaal witwaye neza mu makipe yagiye atoza, azatangira gutoza Manchester United nyuma y'igikombe cy'isi.
Van Gaal witwaye neza mu makipe yagiye atoza, azatangira gutoza Manchester United nyuma y’igikombe cy’isi.

Van Gaal watoje amakipe akomeye ku mugabane w’Uburayi nka Bayern Munich, FC Barcelone, Ajex Amsterdam yanakiniye, yavuze ko anejejwe no gutoza ikipe ya Manchester United kandi ashaka kongera kuyihesha icyubahiro.

“Nifuje kuva kera gutoza muri shampiyona y’Ubwongereza. Noneho rero gutoza Manchester United, ni ishema n’icyubahiro gikomeye kuri njye, kuko iyo kipe ikomeye ku isi. Hari imikino nigeze gutoza kuri stade ya Old Trafford mbere, mbona ukuntu abafana b’iyi kipe banezerwa biranshimisha. Iyo kipe ifite intumbero ndende, kandi nanjye mfite intumbero ndende. Ndizera ntashidikanya ko tuzageza iyi kipe aheza cyane tugakora amateka kandi nidufatanye tuzabigeraho,” Van Gaal.

Van Gaal ushaka kongera guhesha Manchester United intsinzi nyuma yo kwegukana umwanya wa karindwi utarishimiwe n’abakunda iyo kipe, yahise yamererwa guhabwa miliyoni 200 z’ama Pounds akaba ashaka abakinnyi benshi bakomeye ku mugabane w’Uburayi bazamufasha ‘gukora amateka’ nk’uko nawe yabitangarije Daily Mail dukesha iyi nkuru.

Ryan Giggs wamaze gusezera burundi gukina umupira, azungiriza Van Gaal.
Ryan Giggs wamaze gusezera burundi gukina umupira, azungiriza Van Gaal.

Mbere yo kugura abo bakinnyi biganjemo abo hagati ndetse n’inyuma ariko, Van Gaal bivugwa ko ashobora kugira Kapiteni Robin Van Persie, yamaze gutangaza ko hari abakinnyi atazakorana nabo bashobora kwishakira andi makipe nka Patrice Evra, Rio Ferdinand we wamaze no gusezera muri iyo kipe, n’abandi benshi bakina hagati batizeye kuzaguma Old Trafford.

Mu bakinnyi yifuza cyane harimo Kevin Strootman ukina muri AS Roma, Cesc Fabregas ukina hagati muri FC Barcelone, Arjen Roben, Holger Badstuber naToni Kroos, bombi bakina muri Bayern Munich barashakwa cyane na Van Gaal.

Arjen Robben ni umwe mu bakinnyi umutoza Van Gaal ashaka cyane.
Arjen Robben ni umwe mu bakinnyi umutoza Van Gaal ashaka cyane.

Hari kandi myugariro wa Borishia Dortmund Mats Hummels , Luke Shaw ukina inyuma muri Southampton na Sebastian Jung ukinira Eintracht Frankfurt mu Budage.

Louis Van Gaal n’ubwo yamaze gusinya amasezerano, azatangira gutoza Manchester United ku mugaragaro nyuma yo gutoza ikipe y’Ubuholandi mu mikino y’imikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Brazil kuva tariki 12/6/2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka