Lomami André agiye kwerekeza muri Police FC

Rutahizamu Lomami André wakiniraga ikipe ya La Jeunesse ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Police FC, mu gihe bidahindutse akaba agomba gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu cyumweru kimwe.

Lomami wakinnye mu makipe menshi mu Rwanda harimo Nyanza FC, APR FC, Atraco FC, La Jeunesse ndetse na Police FC ashaka gusubiramo, avuga ko impamvu yifuza kuva muri La Jeunesse ari uko ashaka kujya mu ikipe iri ku rwego rwo hejuru ku buryo yazanitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Tuganira na Lomami yagize ati “La Jeunesse ni ikipe nziza kandi igaragaza ko ifite icyerekezo cyiza. Gusa muri iki gihe usanga yibanda ku bakinnyi bakiri batoya, ikabazamura bakavamo abakinnyi bakomeye, ariko njyewe nakinnye mu makipe menshi, ubu rero icyo nshaka ni ugukina umupira wo ku rwego rwo hejuru nk’umukinnyi mukuru”.

Lomami wanakiniye igihe gito ikipe yitwa Skendija yo muri Macedonia, avuga ko ibiganiro hagati ye n’umuyobozi wa Police FC, Col. Twahirwa Louis ‘Dodo’ bigenda neza ndetse bisa n’ibyamaze kugera ku musozo, akaba agomba gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Lomami Andre wambaye numero 17 agiye kwerekeza muri Police FC.
Lomami Andre wambaye numero 17 agiye kwerekeza muri Police FC.

Lomami André uvukana na Lomami Jean ndetse na Lomami Marcel bakanyujijeho hano mu Rwanda mu makipe atandukanye, yigeze kuba umukinnyi ukomeye cyane mu Rwanda ndetse mu mwaka wa 2006 ubwo yakinaga muri APR FC, atorwa nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri shampiyona y’u Rwanda dore ko ariwe wari wanatsinze ibitego byinshi.

La Jeunesse niramuka ibuze Lomami Andre nta kibazo izagira, kuko yamaze kugura abandi bakinnyi bakomeye barimo Julius Bakhabulindi na Niyonkuru Radjou bavuye muri Kiyovu Sport, Ndahayo Eric wavuye muri Police FC na Nzarora Marcel, umunyezamu wavuye muri Rayon Sport.

Kugeza ubu Police FC nayo iri mu makipe yitabiriye kugura abakinnyi benshi muri iki gihe, Lomami Andre nayigeramo akazahasanga abandi bakinnyi bashya barimo Mwemere Ngirinshuti na Mbaraga Jimmy bavuye muri AS Kigali, umunyezamu Mutabazi Jean Paul wavuye muri AS Muhanga na Sebanani Emmanuel wavuye muri Mukura.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka