Liverpool yinaniwe, Arsenal isubirana umwanya wa mbere: Ibyaranze Shampiyona y’u Bwongereza

Mu mpera z’iki Cyumweru, hakinwe umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Bwongereza aho Liverpool yanganyije na Manchester United mu mukino wari uhanzwe amaso.

Abakinnyi ba Liverpool ntibumvaga impamvu bahushije uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara ibitego
Abakinnyi ba Liverpool ntibumvaga impamvu bahushije uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara ibitego

Imikino yatangiye ku wa Gatandatu aho ikipe ya Manchester City itamerewe neza muri iyi minsi yari yakiriye ikipe ya Crystal Palace ku kibuga cyawe. Iyi kipe yamaze iminota 76 ibitego bya Jack Grealish na Rico Lewis bitumye iyobora umukino ariko indi minota 19 iyibana ikibazo kuko Jean Philippe Mateta na Michael bishyuriye Crystal Palace amakipe yombi akanganya 0-0.

Man City yujuje umukino wa kane idatsinda iri mu rugo dore ko yose yayinganyije mu gihe kandi mu mikino itandatu iheruka gukina yanganyijemo itanu itsinda umwe gusa bitumye ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 34 mu gihe tariki 23 Ukuboza saa kumi n’imwe izaba yakiriye Brentford.

Mu mikino itandatu iheruka Man City ifitemo intsinzi imwe ikaba iri ku mwanya wa kane
Mu mikino itandatu iheruka Man City ifitemo intsinzi imwe ikaba iri ku mwanya wa kane

Undi mukino wari utegerejwe nubwo itamerewe neza, ni Chelsea yakinaga n’ikipe ya Sheffield United yatsinze ibitego 2-0 byatsinzwe na Cole Palmer ndetse na Nicolas Jackson. Iyi ntsinzi yari iya kabiri mu mikino itanu iheruka kuri Chelsea yatumye ijya ku mwanya wa cumi n’amanota 22 mu gihe tariki 24 Ukuboza 2023 izakirwa na Wolves ku munsi wa 18 wa shampiyona.

Chelsea itamerewe neza ubu iri ku mwanya wa cumi
Chelsea itamerewe neza ubu iri ku mwanya wa cumi

Mu makipe ari kurwanira ibikombe, indi mikino yari iteganyijwe ku Cyumweru aho hakiri kare saa kumi zuzuye Arsenal mu rugo yakiriye ikipe ya Brighton & Hove Albion. Arsenal yasabwaga gutsinda ikaba ifashe umwanya wa mbere yabigezeho ibifashijwemo na Gabriel Jesus ndetse na Kai Havertz bayitsindiye ibitego itsinda 2-0. Iyi ntsinzi yahise iyiha umwanya wa mbere n’amanota 39 aho yari itegereje ko Liverpool yari iwufite yakira Manchester United saa kumi n’ebyiri n’igice.

Arsenal yatsinze Brighton & Hove Albion ifata umwanya wa mbere
Arsenal yatsinze Brighton & Hove Albion ifata umwanya wa mbere

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Anfield warangiriye mu byifuzo bya Arsenal n’abakunzi bayo kuko nubwo Liverpool yahabwaga amahirwe imbere ya Manchester United idahagaze neza ariko amakipe yombi yanganyije 0-0. Kunganya uyu mukino byatumye Liverpool ifata umwanya wa kabiri n’amanota 37 naho Manchester United ku mwanya wa karindwi ifite amanota 28.

Arsenal ya mbere kugeza ubu mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona izakirwa na Liverpool saa moya n’igice z’ijoro mu gihe Manchester United izakirwa na Westham United tariki 23 Ukuboza 2023 saa munani n’igice z’amanywa.Kugeza ubu ikipe iri gutungurana ni Aston Villa itozwa Unai Emery kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 37 nyuma yo gutsinda Brentford 2-1 mu gihe kandi mu mikino ibiri iheruka gukina yatsinze Manchester City na Arsenal zombi igitego 1-0.

Nubwo afite imvune yatumye adakina umukino wo mu mpera z’iki Cyumweru ,Erling Haaland aracyayoboye abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite 14 agakurikirwa na Mohamed Salah ifite ibitego 11.

Umusifuzi aha ikarita y'umutuku Diego Dalot
Umusifuzi aha ikarita y’umutuku Diego Dalot
Umunyezamu André Onana yafashije Manchester United akuramo imwe mu mipira Liverpool yateraga mu izamu rye
Umunyezamu André Onana yafashije Manchester United akuramo imwe mu mipira Liverpool yateraga mu izamu rye
Myugariro Luke Shaw wa Man United ahanganye na Mohammed Salah wa Liverpool
Myugariro Luke Shaw wa Man United ahanganye na Mohammed Salah wa Liverpool
Rafael Varane wari uyoboye ubwugarizi bwa Manchester United bwitwaye neza
Rafael Varane wari uyoboye ubwugarizi bwa Manchester United bwitwaye neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka