La Jeunesse yashimangiye umwanya wa gatanu nyuma yo kunganya na AS Kigali

La Jeunesse FC yakomeje kuguma ku mwanya wa gatanu muri shampiyona, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na AS Kigali mu mukino umwe wa shampiyona wabaye ku wa gatandatu tariki 11/5/2013 kuri Stade ya Mumena.

Kuba La Jeunesse na As Kigali zanganyije ibitego 2-2, ntabwo byatunguranye cyane, kuko n’ubusanzwe aya makipe y’i Nyamirambo usanga akina umukino mwiza kandi wenda kumera kimwe, ndetse ugasanga akunze kuba yiganjemo abakinnyi bakiri batoya.

Ariko kandi benshi mu barebye uyu mukino batunguwe no kubona La Jeunesse ibanza gutsinda ibitego bibiri mu gice cya mbere, hanyuma AS Kigali ikaza kubyishyura byose mu gice cya kabiri.

Lomami Andre wambaye numero 17 niwe watsinze penaliti ya La Jeunesse.
Lomami Andre wambaye numero 17 niwe watsinze penaliti ya La Jeunesse.

Igitego cya mbere cya La Jeunesse, yari yigaragaje cyane mu gice cya mbere, cyatsinzwe na Ngunga Robert, naho igitego cya kabiri gitsindwa na Lomami André kuri penaliti.

Uko La Jeunesse yakinnye neza mu gice cya mbere byaje guhinduka mu gice cya kabiri, maze AS Kigali nayo yiharira umukino ndetse ikanasatira cyane.

Ibyo yatumye ba myugariro ba La Jeunesse bakora amakosa menshi yavuyemo za ‘Coup Francs’ ndetse na penaliti yatewe neza na Laudit Mavugo aba atsinze igitego cya mbere cya As Kigali.

Mavugo Laudit nawe yatsindiye AS Kigali penaliti.
Mavugo Laudit nawe yatsindiye AS Kigali penaliti.

Icyo gitego cyatumye AS Kigali, itozwa na Kasa Mbungo André, igarura imbaraga ikomeza gukina neza ari nako ishakisha igitego cya kabiri. Icyo gitego cyaje kuboneka gitsinzwe na Muhamud Kabula biba ibitego 2-2, bituma amakipe yombi agabana amanota.

Kunganya uwo mukino byatumye La Jeunesse itozwa na Okoko Godfrey iguma ku mwanya wa gatanu yari iriho, ubu ikaba ifite amaota 36, naho AS Kigali nayo iguma ku mwanya wa gatandatu n’amanota 33.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka