La Jeunesse ntizakina shampiyona itaha kubera ikibazo cy’amikoro

Ubuyobozi bw’ikipe ya La Jeunesse bwatangaje ko ikipe yabo itazitabira shampiyona y’uyu mwaka izatangira tariki 21/09/2013, kubera ko ari nta mikoro ifite, nyuma y’aho sosiyete yitwa Tinco yayiteraga inkunga isheshe amasezerano bari bafitanye.

Nyuma y’aho Sosiyete Tinco iretse gutera inkunga La Jeunesse mu minsi ishize, benshi batangiye gukeka ko iyo kipe itazabasha gukina shampiyona itaha kubera ko ari nta bushobozi izaba ifite, ariko bayobozi bayo bakabihakana.

Nyuma y’iminsi 20 iyo sosiyete ivuyemo, nibwo ku wa gatanu tariki 23/8/2013, Ubuyobozi bw’ikipe ya La Jeunesse bandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barimenyesha ko batazakina shampiyona.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi mukuru wa La Jeunesse Uwintwari John yadutangarije ko bafashe icyo cyemezo nyuma yo kubona ko ari ntaho bazakura amafaranga nyuma yo kugenda k’umuterankunga.

Uwintwari avuga ko icyemezo cyo kugenda kwa Tinco cyabatunguye cyane ndetse kikanabavangira gahunda, kuko bari baranamaze kugura abakinnyi bashya, none barigendete ndetse n’abo bari basanganywe bigiriye mu yandi makipe ku buryo ngo basanze bigoranye cyane ko bakina shampiyona.

Aba ni bamwe mu bakinnyi bakinaga muri La Jeunesse, ubu bigiriye mu yandi makipe.
Aba ni bamwe mu bakinnyi bakinaga muri La Jeunesse, ubu bigiriye mu yandi makipe.

Kuva muri shampiyona y’u Rwanda ngo ntabwo ari burundu, ahubwo nk’uko Uwintwari yakomeje abitangaza, ngo bagiye kwisuganya bashake amafaranga ndetse n’abaterankunga ku buryo bazagaruka muri shampiyona ya 2014/2015.

Etincelles ishobora guhita ibyungukiramo

Gusezera kwa La Jeunesse bishobora kuza kuba inyungu ku ikipe ya Etincelles yari yarasubiye mu cyiciro cya kabiri, kuko mu rwego rwo kuzuza amakipe 14 akina shampiyona y’icyiciro cya mbere Etincelles ishobora kongera kuzamurwa, cyane ko ariyo yabaye iya 13 muri shampiyona iheruka, ikamanukana n’Isonga yari yabaye iya 14.

Nubwo aribwo buryo bwagiye bukoreshwa inshuro nyinshi ubwo amakipe nka Atraco, KIST, Electrogaz, Nyanza FC n’ayandi yasenyukaga, Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Gasingwa Michel avuga ko batahita bafata icyemezo cyo kuzamura Etincelles ahubwo bagomba kubanza gukora inama yo kubyigaho.

Gasingwa avuga ko hagomba guterana inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA bakareba neza icyo amategeko abivugaho bakabanza no kumenya niba na Etincelles ibyufuza mbere yo gufata icyemezo.

La Jeunesse ihagaritse gukina shampiyona mu gihe yari ihagaze neza, kuko muri shampiyona iheruka yari yegukanye umwanya wa gatanu ndetse igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo kwibuka aho yatsinzwe na Rayon Sport.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka