Kutagira ba rutahizamu nibyo byatumye tunganya na Gabon-Umutoza Tardy

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Richard Tardy aravuga ko kuba mu Rwanda hari ikibazo cy’akarande cya ba rutahizamu aribyo byatumye ikipe atoza inganya ubusa ku busa na Gabon mu mukino ibihugu byombi byakiniye i Kigali.

Mu irushanwa ryo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cyizabera muri Senegal umwaka utaha, ikipe y’u Rwanda yasabwaga gutsindira i Kigali kugira ngo izajye mu mukino wo kwishyura muri Gabon nta gihunga. Amavubi U20 ariko yananiwe kubona igitego imbere y’abafana bayo, nabo bari baje ari bake ku kibuga. Abitabiriye uwo mukino bavuze ko abakina basatira izamu bagaragaje intege nkeya cyane.

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi ananiwe kureba mu izamu.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi ananiwe kureba mu izamu.

Igice cya mbere cyaranzwe n’umukino usa no kurebanaho no kwigana ku mpande zombi, umupira utagera imbere y’izamu ndetse ku makipe yombi abakinnyi badahuza neza umukino. Nyuma y’iminota 30, ikipe ya Gabon yatangiye gukina umukino mwiza ndetse itangira gusatira cyane, ibifashijwemo na ba rutahizamu bayo Lassa Louko Rodolphe na Aubyang Junior bakinaga imbere, ariko umunyezamu w’u Rwanda Kwizera Olivier ababuza kwinjiza igitego.

Mu gihe u Rwanda rwari rwabuze igitego, na ba myugariro bayo bagaragaje kutumvikana neza, kuko kapiteni w’ikipe Neza Anderson na Bishira Latif bakinaga inyuma hagati bakoze amakosa menshi yashoboraga gutuma batsindwa igitego, ariko abasore ba Gabon nabo ntibabasha kureba mu izamu ry’u Rwanda.

Sibomana Patrick ‘Pappy’ wasimbuye Jean Paul Niyonzima, yongereye imbaraga cyane mu busatirizi, akanyura iburyo, Sekamana Maxime akanyura ibumoso, ariko imipira boherezaga imbere y’izamu, ntabwo Iradukunda Bertrand yashoboye kuyinjiza mu izamu.

Amakipe yombi yasatiranye cyane mu gice cya kabiri, ikipe y’u Rwanda yiharira umupira cyane cyane mu minota ya nyuma ariko ikomeza kubura igitego. Bamwe bavuze ko byatewe n’uko abakinnyi babiri b’u Rwanda bitwa Mugabo Alfred na Djihadi Bizimana bashoboraga gutsinda ibitego batakinnye.

Abakinnyi b'u Rwanda 11 babanje mu kibuga.
Abakinnyi b’u Rwanda 11 babanje mu kibuga.

Mugabo Alfred ukinira ingimbi za Arsenal ntiyakinnye kubera imvune naho Djihadi Bizimana ntiyemerewe gukina kuko mu kwandika umwirondoro we ku mpapuro z’inzira pasiporo banditse amazina ye nabi bityo ntiyemererwe.

Nyuma y’umukino warangiye ari ubusa ku busa, Richard Tardy yavuze ko azi neza icyatumye adatsinda ko ari ikibazo cya ba tutahizamu, akaba agiye kubikoraho kugira ngo yizere kuzavana intsinzi mu mukino wo kwishyura uzabera i Libreville muri Gabon mu byumweru bibiri.

Yagize ati “Ikibazo cy’ubusatirizi mu Rwanda kimaze iminsi, ariko tugiye kwihata cyane imyitozo yo kwiga gutsinda ibitego, kandi mu byumweru bibiri bisigaye ndizera ko tuzagerageza gukosora amakosa yose yagaragaye. Icyiza ni uko tutatsinzwe igitego hano iwacu.”

Ikipe ya Gabon yabanje mu kibuga.
Ikipe ya Gabon yabanje mu kibuga.

Umutoza w’ikipe ya Gabon witwa Rigobert Nzamba yavuze ko kunganya ubusa ku busa atari bibi ku ikipe ye, kuko mu rugo yizeye kuzakina neza kurusha uko yitwaye i Kigali. Aganira n’abanyamakuru yagize ati “Iyo ukinira hanze, hari uko ugomba kwitwara. Twagombaga kubanza kwiga imikinire y’ikipe y’u Rwanda kuko yatugoye cyane, ariko ndashimira abasore banjye ko birinze gutsindwa igitego i Kigali ari nayo ntego ya mbere twari dufite.”

Uyu mutoza yavuze ko bagiye kwitegura neza, bakazitwara neza mu mukino wo mu rugo imbere y’abakunzi babo mu mukino wo kwishyura.
Umukino wo kwishyura uzabera i Libreville mu byumweru bibiri, aho ikipe izatsinda izakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’aya majonjora, ikazakina n’ikipe izarokoka hagati ya Ghana na Sierra Leone. Mu mukino ubanza wabaye kuwa gatandatu, ikipe ya Ghana yatsinze Sierra Leone ibitego 2-0.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka