Kurwanya ruswa mu mupira ni bimwe mu byo Perezida wa FIFA yaganiriye na Perezida Kagame

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Gianni Infantino, yatangaje ko mu bintu yaganiriye na Perezida Kagame harimo kurwanya ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru

Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Perezida wa FIFA mu biro bye, ubwo yari yaraye ageze i Kigali aje kuyobora inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru ba FIFA.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino mu kiganiro n'itangazamakuru i Kigali
Perezida wa FIFA Gianni Infantino mu kiganiro n’itangazamakuru i Kigali
Gianni Infantino yumva ibibazo by'abanyamakuru
Gianni Infantino yumva ibibazo by’abanyamakuru
Itangazamakuru mpuzamahanga naryo ryari ryitabiriye
Itangazamakuru mpuzamahanga naryo ryari ryitabiriye

Mu kiganiro Gianni Infantino uyobora FIFA yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko ubwo yahuraga na Perezida Kagame, baganiriye imwe mu mishinga igamije iterambere ry’umupira w’amaguru, harimo no gufatanya mu kurwanya ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru

“Perezida Kagame twaganiriye ku bintu bitatu by’ingenzi, harimo gufatanya kurwanya amanyanga aba mu mupira arimo gutanga ruswa, kugura imikino, aho usanga hari ahantu henshi hakoreshwa izindi mbaraga ngo batsinde”

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA mu biro bye
Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA mu biro bye

Mu bintu bitatu by’ingenzi Gianni Infantino yavuze baganiriye, harimo guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu mashuri, umutekano ku bibuga aho hamaze iminsi mu bihugu bimwe na bimwe havugwa abantu bapfuye bagiye kureba umupira, abakomeretse kubera imvururu n’umubyigano, ndetse tunavuga ku kurwanya ruswa no kugura imikino bivugwa mu mupira w’amaguru.

Mu bindi Perezida wa FIFA yavuze byavugiwe muri iyi nama, harimo kwemerera CAF ko igikombe cy’Afurika kiva muri Mutarama na Gashyantare kikajya gikinwa mu mpeshyi, ndetse no muri Amerika y’Epfo bakazajya bakina igikombe cya COPA America mu myaka itari giharwe uhereye muri 2020.

FIFA kandi yatangaje ko idashyigikiye ko imikino imwe n’imwe ya Shampiona ya Espagne yazajya ikinirwa muri Amerika, aho banzuye ko Shampiona y’igihugu yose igomba kujya ikinirwa muri Espagne

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka