Ibi byagaragaye ku mukino wahuje Kiyovu Sports na Marine, wabereye kuri Stade Regional Nyamirambo tariki ya 22 Mutarama 2017.
Uwo mukino warangiye Kiyovu itsinzwe na Marine igitego 1-0.
Ubusanzwe iyo Kiyovu yakinaga abafana bayo babaga ari benshi ku kibuga ku buryo iyo yakiniraga kuri Stade Regional Nyamirambo habaga hari abafana bayo barenga 5000. Ibyo ngo byatumaga irushaho gukina neza, ikanatsinda.
Ariko kuri uwo mukino hagaragaye abafana bake cyane batageze no 2000. Hakibazwa impamvu abafana bayo batakigaragara ku kibuga yakinnye.
Perezida w’abafana ba Kiyovu ku rwego rw’igihugu, Minani Hemed yabwiye Kigali Today ko bibabaje kuba abafana baradohotse.
Agira ati “Abafana ba Kiyovu turi bake koko niyo mpamvu iyo dukoze inama tunenga abagiye kure y’ikipe. Hari n’abatanga inkunga ariko waza ku kibuga ukababura. Hari abadatanga inkunga ntibanaze ku kibuga.
Abo nabo ni abo kunengwa ariko na none abayobozi b’ikipe nabo ntibaza kuko nawe warebye! Mbwira niba hari umuyobozi wa Kiyovu wigeze ubona! Ibyo rero si urukundo rw’ikipe, basa n’abayijugunye.”
Ibi abyemeranyaho n’abafana bake bakiza ku kibuga aho nabo bemeza ko, abo batereranye ikipe ari abo kunenga kuko babibonamo ubugwari; nkuko umwe mu bafana Zawadi Munyeshyaka Ingabire, abisobanura.
Agira ati “Twe turacyafitiye Kiyovu urukundo ni nayo mpamvu ituma tuyireba imikino yose yakinnye. Ariko ku rundi ruhande turanenga abafana ba Kiyovu bacitse ku kibuga baradutereranye tutibagiwe na bamwe mu bayobozi bacu.”
Mugenzi we Hategekimana Hamza yunze agira ati “Kiyovu nayimenye nkiri muto papa na mama bayifana.
Ni yo mpamvu ntayireka ariko njye mbabazwa n’abafana bacu bacitse ku ikipe kandi iyo dukoze inama turabanenga ikipe niyo yaba mu bihe bibi ugomba kuyiba hafi.”
Perezida w’abafana ba Kiyovu avuga ko hagiye kuba ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu kugira ngo barebe ko mu myaka iri imbere abafana baziyongera ku bibuga aho izaba iba yakiniye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|