Kuba APR FC yaratinze kugaruka mu Rwanda bikomeje kubangamira igikombe cy’Amahoro

Igihe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ndetse n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu izakinirwa bikomeje kuba urujijo nyuma y’aho ikipe ya APR FC igomba guhatanira umwanya wa gatatu yabuze uko iva mu gihugu cya Soudan kubera kubura indege.

Amakipe ya APR FC na Rayon Sport yo mu Rwanda, ndetse na Vital’o yo mu Burundi yegukanye igikombe cya CECAFA aracyari i Khartoum muri Soudan, zikaba zarabuze uko zisubira mu bigugu byazo kubera ikibazo cy’indege zatinze kuboneka.

Imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro yagombaga gukinwa tariki 04/07/2013, yari yimuriwe tariki 06/07/2013, kuko APR FC yari ikiri mu gikombe cya CECAFA aho yanatahukanye umwanya wa kabiri.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwari bwizeye ko APR FC izaba yageze mu Rwanda mbere ya tariki ya 6/7/2013, bityo ikitabira umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu izakina na Bugesera FC, ariko kugeza ubu APR FC ntabwo iragera mu Rwanda.

Amakuru dukesha umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, avuga ko ayo makipe yabuze uko atahuka kubera ibibazo by’indege, ko ariko barimo gushakisha uko haboneka indege yihariye ikaba yafasha ayo makipe gutaha.

Musonye avuga ko mu gihe iyo ndege yihariye itabashije kuboneka, APR FC na Rayon Sport zikaba zazagaruka mu Rwanda ku wa mbere tariki ya 8/7/2013, kuko aribwo hazaboneka indege zo mu buryo busanzwe.

Kuba ari nta cyizere 100% ko APR FC yazagera mu Rwanda mbere ya tariki ya 6/7/2013 habura nibura amasaha 48 ngo umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ukinwe, byatumye Ubuyobozi bwa FERWAFA n’abafatanyabikorwa mu gikombe cy’Amahoro bakorana inama yo kureba uko iyi mikino yazakinwa.

Iyo nama itafashe umwanzuro wa nyuma, yateganyije ko APR FC niramuka igarutse mu Rwanda hakiri kare yazakina umukino wayo na Bugesera ku wa gatandatu tariki ya 6/7/2013, uwo mukino ukazabanziriza uzahuza AS Kigali na AS Muhanga zizahatanira igikombe kuri uwo munsi.

Mu gihe APR FC yatinda kugera ku Rwanda, tariki ya 6/7/2013 ikagera itaritegura gukina (nta masaha 48 ahari yo kwitegura), inama yameje ko uwo mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ushobora kuzakinwa ikindi gihe cyangwa se ukanavanwaho, byumvikanywe n’amakipe bireba ndetse n’abafatanyabikorwa.

APR FC ikomeje kubura uko itaha, izahatanira umwanya wa gatatu nyuma yo gusezererwa na AS Kigali muri ½ cy’irangiza hitabajwe za Penaliti. AS Kigali izakina umukino wa nyuma na AS Muhanga, yo ikaba yarasezereye Bugesera iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino ibiri.

Muri icyo gikombe cy’Amahoro cyatewe inkunga na Imbuto Foundation mu rwego rwo kurwanya Malaria, ikipe izaba iya mbere izahabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ikanahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka