Ku munsi wa kane wa shampiyona, Police FC irakina na Mukura

Ku munsi wa kane wa shampiyona izaba ikinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/10/2012, Police izakina na Mukura Victory Sport kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ukazaba ari umwe mu mikino ikomeye hane kuri uwo munsi kubera amazina n’amateka ayo makipe afitanye.

Police yatakaje abakinnyi bakomeye bayifashije kwegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka, igiye guhura na Mukura nayo yihagazeho. Gusa Mukura yagize intangiro mbi za shampiyona y’uyu mwaka, kuko yatsinze umukino umwe gusa mu mikino itatu imaze gukina.

Police FC nayo n’ubwo ku kigereranyo ihagaze neza kurusha Mukura ariko nayo yatsinze umukino umwe muri itatu imaze gukina ikaba yaranganyijemo ibiri.

Zimwe mu mpamvu zituma umukino wa Police FC na Mukura ukomera harimo n’amateka mabi Police FC yagiriye kuri Mukura muri shampiyona iheruka, ubwo Police yaburaga igikombe yakozagaho imitwe y’intoki, nyuma yo gutsindwa na Mukura igitego 1-0. Umukino wahaye APR FC amahirwe yo kwegukana igikombe, Police FC iba iya kabiri.

Imikino yose y’umunsi wa kane wa shampiyona izakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 6/10/2012, aho mu yindi mikino Rayon Sport itarabona inota na rimwe mu mikino itatu izajya gusura Marine FC kuri Stade Umuganda i Rubavu.

APR FC izakina na Musanze FC i Musanze, Espoir ikine na AS Muhanga i Rusizi naho Amagaju akine na Etincelles i Nyamagabe. Uyu mukino uzaba ukomeye cyane kuko umutoza w’Amagaju Bizimana Abdoul ‘Beken’ azi cyane ikipe ya Etincelles, kuko yayitoje igihe kinini mbere yo kwerekeza mu ikipe y’Amagaju.

Kuri Stade ya Mumena La Jeunesse izahakinira na Kiyovu Sport, naho umukino wagombaga guhuza Isonga FC na AS Kigali warimuwe ushyirwa tariki ya 7/11/2012, kuko abakinnyi benshi bo mu Isongaa bari mu ikipe y’igihugu bitegura gukina imikino y’amajonjora yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Kugeza ubu Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota icyenda ku icyenda, ikurikiwe na APR FC ifite amanota arindwi, ku mwanya wa gatatu hari Musanze FC ifite nayo amanota arindwi naho Espoir FC na AS Kigali zikaza ku mwanya wa kane n’uwa gatanu n’amanota atandatu buri imwe.

Marine FC iri ku mwanya wa 13, ikaba ikurikiwe na Rayon Sport iri ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma. Ayo makipe yombi kugeza ubu nta nota na rimwe afite.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka