KBS yiyemeje gutera inkunga ikipe ya Etincelles FC

Kigali Bus Services yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Etincelles FC mu gihe cy’umwaka yatangiye tariki 18/10/2012.

Ayo masezerano avuga ko KBS izajya itwara Etincelles FC aho igiye gukina hose mu Rwanda ku mafaranga ibihumbi 150. Ubusanzwe Etincelles FC amafaranga macye yatangaga ku ngendo ni ibihumbi 300.

Buri muryamuryango wa Etincelles FC ufite ikarita uzajya akora ingendo eshanu muri KBS azajya ahabwa urugendo rw’ubuntu, kandi kuri buri tike ijya Kigali umunyamuryango aguze KBS izajya iha Etincelles FC amafaranga 200.

Amasezerano Kigali Today yashoboye kwibonera avuga ko sosiyete ya KBS izajya itwara abakinnyi ba Etincelles FC bagiye gukina kuri Stade Umuganda habaye umukino ku mafaranga ibihumbi 20; kandi impande zombi zikazajya zihura nyuma y’amezi atatu kugira ngo zirebe uko amasezerano ashyirwa mu bikorwa.

Abayobozi ba KBS na Entincelles bamaze gusinya amasezerano.
Abayobozi ba KBS na Entincelles bamaze gusinya amasezerano.

Aya masezerano ategerejweho kongerera ubushobozi ikipe ya Etincelles yari imaranye iminsi ibibazo kuko akarere nk’umuterankunga wayo kari kayigeneye miliyoni 30 gusa ikipe yavugaga ko idashobora kuyakoresha.

Umuyobozi wa KBS mu karere ka Rubavu, Mugisha Alexis, yatangaje ko KBS ishaka gukorana na Etincelles mu kubaka ubushobozi bivuye mu banyamuryango bayo kandi bikazakuraho inzitizi yari ifite.

Abaturage ba Rubavu iyi sosiyete ikoreramo benshi bafana Etincelles ku buryo asaba abafana gufasha ikipe yabo bakoresheje kugura amatike ya KBS menshi. Ni ubwa mbere Etincelles FC ibonye umuterankunga utari akarere ka Rubavu.

Perezida w’ikipe ya Etincelles avuga ko ubufasha babonye bwa KBS buzatuma bashobora kuva mu bibazo bari bafite ariko arashishikariza n’ayandi masosiyete gukorana nabo mu kuzamura ikipe.

Ukuriye Etincelleskandi arizeza abaterankunga itsinzi kuko kongerera ubushobozi ikipe bigira uruhare mu gutsinda, agashishikariza abanyamuryango b’ikipe kugura amakarita yo gukoresha mu ngendo na KBS kugira ngo batere inkunga ikipe.

KBS iteye inkunga ikipe ya Etincelles nyuma y’amezi 10 itangiye gukorera mu karere ka Rubavu aho ikoresha imidoka zirenga 20 ku munsi, kandi yatumije izindi modoka nshya 100 mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ingendo kiboneka mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KBS nayo byarayicanze ngaho ije gukorera nyanza iti tugakorana na Rayon sports hadateye kabiri iba ikuyeho ligne ya nyanza none igeze Rubavu. Inama naha abanya Rubavu ni ugutera inkunga ikipe yabo bakareka kwizera Kbs kuko ni akajagari gusa.

Olga yanditse ku itariki ya: 23-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka