Karongi: N’ubwo nta gihe gitangwa, hari icyizere ko ikipe ya Kibuye izazuka

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, buratangaza ko n’ubwo nta gihe runaka cyatangwa, ngo hari icyizere ko muri ako karere bazongera bakagira ikipe y’umupira w’amaguru iri mu cyiciro cya mbere.

Nyuma yo gusenyuka kw’ikipe yitwaga Kibuye FC, ubu hashize imyaka hafi itanu mu karere ka Karongi nta kipe y’umupira w’amaguru ihabarizwa. N’ubwo ariko nta kipe yo mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabili akarere ka Karongi gafite, ubuyobozi buremeza ko amaherezo Karongi izongera ikagira ikipe yihagazeho, nka Kibuye FC ya cyera cyangwa ikarushaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura Niyonsaba Cyriaque, akaba n’umukinnyi w’umupira mu ikipe yitwa Kivu Watt FC, avuga ko Abanya-Karongi banyotewe cyane no kugira ikipe y’umupira yihagazeho kandi ikomeye yajya ibasusurutsa.

Uyu gitifu wa Bwishyura Niyonsaba Cyriaque unakina umupira ngo afite icyizere ko Karongi izongera kugaragara mu ruhando rw'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Uyu gitifu wa Bwishyura Niyonsaba Cyriaque unakina umupira ngo afite icyizere ko Karongi izongera kugaragara mu ruhando rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu muyobozi wa Bwishyura ariko yabwiye Kigali Today ko afite icyizere ko muri Karongi hazongera hakaboneka ikipe nziza kuko ngo ubu hamaze kuvuka amakipi abiri mu mirenge ibiri, bikaba ari ibyo gushimwa. Izo kipe ni Kivu Watt FC ya Bwishyura na Ruburikinya FC ya Rubengera.

Ibi kandi ngo bitangiye kujya bigaragara kuko ayo makipe yatangiye kujya asusurutsa Abanyakarongi mu mikino ya gicuti ariko ibashimisha ikanabyutsa ishyaka ry’umupira bifitemo.

Ibi ni nako byagenze mu mikino yahuje cyumweru amakipe y’umurenge wa Bwishyura (Kivu Watt FC) n’ayitwa Ubusabane yo mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo ku cyumweru tariki ya 08/09/2013, aho buri murenge waserukanye amakipe abiri abiri, imwe y’abasheshe akanguhe n’imwe y’abasore.

Amakipe ya Kivu Watt FC ya Karongi (ubururu bukeye), n'Ubusabane FC ya Gasabo (ubururu bwijimye) mu mukino wayahuje kuwa 08/09/2013.
Amakipe ya Kivu Watt FC ya Karongi (ubururu bukeye), n’Ubusabane FC ya Gasabo (ubururu bwijimye) mu mukino wayahuje kuwa 08/09/2013.

Muri iyi mikino yabereye ku kibuga cya IPRC West ahazwi nka ETO Kibuye, mu mukino wa mbere abasaza ba Bwishyura batsinze aba Remera ibitego 4-0. Nyuma y’uwo mukino, hakinnye n’amakipe y’abasore bo muri iyo mirenge yombi, maze abasore ba Bwishyura (Karongi) batsinda aba Remera (Gasabo) igitego 1-0.

Iyo mikino yagaragaje ko abanyaKarongi bagikunda umupira ari benshi kandi n’amakipe yaho akaba akomeye. Nyuma yo gutsindwa kw’abanya Kigali, wasangaga barimo kwijujuta bavuga ngo abanya Kibuye batubeshye Kibuye FC ntaho yagiye, abandi nabo ngo tuzabavuganira babasubize byibuze mu cyiciro cya kabili kuko mwatwemeje!

Usibye kuba nta kipe y’umupira w’amaguru akarere ka Karongi gafite, nta na stade yujuje ibisabwa ihari, nyuma y’aho Stade Gatwaro bayisenye kubera kwagura ibitaro bikuru bya Kibuye.

Iyo habayeho imikino ya gishuti nk’iriya yabaye ku cyumweru, bakinira ku kibuga cya IPRC West cyangwa ku kibuga cya Mbonwa kiri mu murenge wa Rubengera, ariko byombi ni ibibuga by’amaburakindi biciriritse kuko atari stade. Ibi bigaragazwa n’uko ntaho kwicara hahari, n’imiterere y’ibibuga ntituma abakinnyi batembereza umupira neza ngo bawuconge ku buryo buryoheye ijisho.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka