Kanombe na Usengimana ntabwo bajyanye na Rayon Sport muri CECAFA

Kapiteni wa Rayon Sport Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ na myugariro wayo Usengimana Faustin ntabwo bajyanye n’abandi bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bagiye guhatanira igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ kizabera muri Soudani kuva tariki 18/6/2013, kugeza tariki 02/07/2013.

Aba bakinnyi bombi basanzwe babanza mu kibuga muri iyo kipe ntabwo bashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakina CECAFA, ubuyo bozi bwa Rayon Sport bukaba butangaza ko basigaye kubera imvune bafite.

Hategekimana Afphrodis na Usengimana bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na Algeria ku cyumweru, ariko bahavana imvune.

Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe'.
Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’.

Hategekimana we ntabwo yigeze akina umukino wa Algeria kuko yari yavunitse mbere y’uwo mukino ubwo yari mu myitozo, naho Usengimana we akaba yaravunikiye muri uwo mukino wa Algeria, ariko yarawukinnye arawurangiza.

Uretse abo bakinnyi babiri, abandi bakinnyi bose ba Rayon Sport basanzwe bakina ngo ni bazima kandi bagomba kwitabira iryo rushanwa.

Bitewe n’uko ikipe ya rayon Sport yatumiwe muri iryo rushanwa hutihuti, abakinnyi bayo berekeje muri Soudan mu byiciro bibiri, kuko bamwe bari baramaze no kujya mu biruhuko.

Icyiciro cya mbere cy’abo bakinnyi cyagiye mu ujoro ryo ku cyumweru tariki 16/6/2013, abandi bagenda kuri uyu wa mbere.

Usengimana Faustin.
Usengimana Faustin.

Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka, yatumiwe muri iyi mikino ya CECAFA nyuma y’aho amwe mu makipe yagombaga kuyitabira afatiye icyemezo cyo gusezera mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Nubwo ariko Rayon Sport yatumiwe ikererewe, umuyobozi wayo Murenzi Abdallah avuga ko bahaye umutoza n’abakinnyi inshingano n’intego yo kuzana icyo gikombe, bakigaragaza mu karere kandi bakerekana ko batwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda babikwiye.

Rayon Sport yashyizwe mu itsinda rya kabiri (B) rigizwe na Ports yo muri Djibouti, Express yo muri Uganda na Electric yo muri Chad, ikazakina umukino wayo ubanza na Electric ku wa kane tariki 20/06/2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

rayon mwibukeko iyo ifitibibazo
aribwo yitwaraneza kiriyagikombe
kigomba gusangibindi abafana twese
tubarinyuma kandi twibuka kwihanisha
kanombe yihanganecyane
twiteguye kugiterurira ikanombe
abarayon twese oye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

mathieu yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

faustin yemeye kugenda ariko sinzi neza ikiri ku mutima we gusa ntavugweho byinshi nubwo gomez yamuhaye amasomo ariko nawe ni akaguruke.

ndahayo louis yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Murakaza neza bakinnyi ba Rayon sport tubahaye ikaze muri Sudan (El Fasher) Natwe niho turi tuzabafana kahave.Courage aba Rayon!!!!!!!! Tubifurije intsinzi muri CECAFA.

Kadogo John yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

ABARAYON TUKWIFIRIJE IKAZE,MUHUMHRE N’UBWO IZUBA ARI KARI NI MUGICYURA NI INTABWE IKOMEYE

unufana wa Rayon uru ELFASHER yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka