Kamonyi: Abakinnyi b’ikipe ya Victory FC basaniye inzu uwarokotse jenoside
Abakinnyi b’ikipe y’abakuze ya Victory FC ikina umupira w’amaguru ikaba yitoreza ku kibuga cyo ku Ruyenzi mu murenge wa Runda, kuri iki cyumweru tariki 21 kamena 2015, bazindukiye mu gikorwa cyo gusana inzu y’umubyeyi Nyiranshuti Donatilla wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Umubyeyi wasaniwe inzu atuye mu mudugudu wa Kabagesera, akagari ka Kabagesera, mu murenge wa Runda. Abakinnyi bagera kuri 40, bazindukiye mu muganda wo kumusanira inzu, bayikuraho amabati ashaje bayishyiraho amashya bazanye, banayihindura n’inzugi z’ibiti yari akingishije bashyiraho iz’ibyuma.
Nyiranshuti uvuga ko yahangayikishwaga no kuvirwa iyo imvura yabaga iguye kubera amabati ashaje ashakaje inzu ye kandi yaratobaguritse. Yashimye itsinda ry’abakinnyi bishyize hamwe bakaza kumufasha no kumusanira kuko we ngo atari abyishoboreye.
Yagize ati “Hari harajemo imyenge kuko imvura yakubitaga igasa n’aho itunyagira. Ubwo rero ndishimye kuko kuyisana ntabonye ubufasha, sinari kuzabishobora”.
Ndagijimana Fabien, umukuru w’umudugudu wa Kabagesera, yashimye aba bakinnyi baje gufasha umuturanyi wabo kubona aho atura hatekanye kuko ngo na bo batishimiraga kubona umuturanyi wabo aba mu nzu imuvira.
Dusingizemungu Lambert, Perezida w’ikipe ya Victory FC, atangaza ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwibuka abakinnyi bazize jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Iyi kipe ya Victory FC ngo ikaba igikorwa cyo gufasha umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside utishoboye buri mwaka.
Uretse imirimo y’amaboko yakozwe n’abagize ikipe y’abakuze ya Victory FC, Iki gikorwa cyo gufasha uwacitse ku icumu cyatanzweho amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 250 yakusanyijwe n’abakinnyi akaba ari yo yaguze ibikoresho byabafashije gusana inzu ya Nyiranshuti.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni abantu ba bagabo cyane turabemera kbsa
Vraimeent i am very happy for this kuko bishobora bacye ku isi so congratulation kuri victory muri abantu baba gabo cyane
A agato. Com
Vraimeent i am very happy for this kuko bishobora bacye ku isi so congratulation kuri victory muri abantu baba gabo cyane
Ariko se kuki gufasha bibamo no kwiyamamaza! Njye igikorwa cyiza kiba kizibiranywe no kwiyerekana ngo ushimwe!